Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubuzima > Mu Karere ka Gasabo hafashijwe imiryango 75, babifuriza umumwaka mushya ndetse Noheli nziza . Iyo miryango ibarizwa mu mirenge ibi (Nduba ndetse na Bumbogo).

Mu Karere ka Gasabo hafashijwe imiryango 75, babifuriza umumwaka mushya ndetse Noheli nziza . Iyo miryango ibarizwa mu mirenge ibi (Nduba ndetse na Bumbogo).

Ejo hashije 22/12/2024 niho mu Mirenge igize akarere ka Gasabo harimo Bumbogo na Nduba, hafashijwe imiryango 75 ihabwa ibyo kurya ndetse n’ibindi byibanze bikenerwa mu buzima, ifashijwe nu muryango wa Love with Action.

Iki gikorwa cyakoze n’ umuryango wa love with action cyavuzeko ntagisa nabyo nko guhura nino miryango. Byabereye mumurenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo kukigo cyitwa Good Shepherd academy, iki kigo giherereye mu murenge wa bumbogo aho gisazwe kigamo abafite ubumuga ndetse n’abatabufite.

Love with action yatangaje ko ibikorwa bakora ari byiza cyane, kandi ko ari n’umurimo w’ Imana. Ikigikorwa cyabaye ejo hashije mu karere ka Gasabo cya shimishije iyo miryango uko ari 75. Mukamusoni Cloudine ufite umwana ubana n’ ubumuga usazwe ufashwa na love with actions. uyu muryango ubwawo utanga ubuhamya ku watangiye gufasha umwana we 2019, avuga na kamwenyu keshi agira ati” turishimye cyane kuburyo mutashyikira amaranga mutima yacu, nibyiza cyane kandi bya dukoze kumutina, kuba mwatwifurije umwaka mushya ndetse na Noheli, Imana ige ibaha umugisha.”

Kubwimana Gilbet umuyobozi wa Good with action, yatangaje ikigikorwa bakoze cyo gufasha imiryango itishoboye ndetse nabababana n’ Ubumuga kibaye ku shuro ya munani, ni byiza kandi biduteye ishema kuba ko hari itafari dutanga muburyo bwo gufasha.

Imiryango yashimiye Good with action, kandi bavugako bishimye kubwiki gikorwa cyabaye cyo kutwifuriza umwaka mushya ndetse na noheli nziza, byabereye Bumbogo mu karere ka Gasabo

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *