

Kuwa 29 ukwakira kugeza taliki ya 2 Ugushyingo niho umukino wabagore wiswe ‘Rwand na Kenya Women’s T20 Bilateral Series’ muri Criket.
Uyu mukino ukazabera kukibuga mpuza mahanga “uko ari imikino itanu” y’ umukino wa Criket ya Gahanga. Neza usa nkumukino wabaye mukwezi gushize muri Kenya aho U Rwanda rwatsinze imikino itatu kuri ibiri ya Kenya( U Rwanda imikino 3-2 ya Kenya). U Rwanda rutsindira igikombe muri Kenya.
Leonard Nhambuto umutoza w’ ikipe y’ Igihugu cy’Urwanda mu ikipe ya bagore “cricket” yavuze ko abakinnyi be ko biteguye neza kandi ko igikombe kiza sigara mu Rwanda.

Niho yakomeje avuga ati ” Kenya nigihugu gikomeye cyane mumukino Cricket y’ Abagore, ni byiza ko tuyipimiraho ngo turebe aho tugeze. Kandiko abakinnyi biteguye neza kandi bazi icyo bakora kugirango bastinde uyu mukino.
Dufite ikizere ko tuzazinda kandi nabakinnyi bafite ikizereko uyu mukino bazawutsinda, ibyo ni byagarutsweho na captien w’ Urwanda, Bmenyimana Marie Diane. kandi avuga ko imyiteguro imeze neza kandi bashimira ubuyobozi ko bukomeje kubashyigikira.
Abagize Ikipe y’Igihugu ni Bimenyimana Diane, Uwase Merveille, Umutoniwase Clarisse, Ishimwe Gisèle, Ishimwe Henriette, Murekatete Belyse, Ikuzwe Alice, Uwase Geovanis, Irera Rosine, Muhawenimana Immaculate, Ingabire Gorgette, Usabyimana Slyvia, Uwera Sarah na Umutoniwase Zuluphati.
Umutoza yakomeje ashimira igihugu cya kennya ko ubwo baheruka mugihugu cyabo babakiriye neza, nibwo yaboneyeho no kubabwira Ikaze mu Rwanda rwimisozi igihumbi.
TJP Trends.com