Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yatsinzwe igite 1-0 na Nigeri mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gusahaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, ikipe y’Igihugu ya Nigeria yari yakiriye ikipe y’Igihugu Amavubi m’urugo mu mujyi wa uyu kuri Godswill Akpabio International Stadium, Kuruhande rw’umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Adel Amrouche yari yahisemo kubanzamo umunyezamu Mu izamu hari Ntwari Fiacre, naho mu bwugarizi hagaragaramo Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, na Kavita Phanuel Mbaya. Hagati mu kibuga hakinnye Bizimana Djihad wari kapiteni, afatanya na Mugisha onheur ndetse na Hamon Aly-Enzo. Mu basatira haje Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent. Ku ntebe y’abasimbura hari abandi nka Buhake, Ishimwe, Darryl, Dylan, Ngwabije, Kevin, Abeddy, Christian, Anicet, Emmanuel, Gitego, na Jojea.
kipe ya Super Eagles ya Nigeria yatangiranye abakinnyi bakomeye. Mu izamu hari Nwabali Stanley, mu bwugarizi hagaragaramo Ola Aina, Onyemaechi Bruno, Fredrick Benjamin, na Calvin Bassey. Hagati mu kibuga harimo Wilfred Ndidi wari kapiteni, afatanya na Frank Onyeka ndetse na Alex Iwobi. Mu basatira, hakinaga Ademola Lookman, Moses Simon, hamwe n’umusatirizi ukomeye Victor Osimhen. Ku ntebe y’abasimbura hari abandi bakinnyi nka Adebayo, Ekong, Awaziem, Arokodare, Chukwueze, Osayi, Uche, Dele-Bashiru, Obasogie, Agu, Dessers, na Nwadike
N’ukino watangiye wihuta cyane haba kuruhande rw’ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse na Nigeria wabonaga ko bose bagerageza gukina gusa ikipe y’Igihugu ya Nigeria n’ubwo umukino wakinirwaga cyane hagati mu kibuga yagiye igerageza gusatira gusa umunyeza Ntwari Fiacre akitwara neza cyane, nkaho k’umunota wa 31 yakuyemo ishoto rikomeye cyane ryari ritewe na Alex Iwobi umupira awushyira muri Koroneri, igice cya mbere nta byinshi byabayemo kuko cyarangiye ikipe y’igigu ya Nigeria iteye imipira 3 igana mu izamu naho Amavubi nta mupira n’Umwe wagana mu izamu usibye umupira watewe na Barafinda ukanyura hanze y’izamu, cyarangiye Nigeria ifite 57% muburyo bwo guherekanya umupira naho Amavubi yarafite 43%.
Mu gice cya kabiri Amavi yahise akora impinduka maze Enzo avamo hinjiramo Muhire Kevin, k’umunota wa 51 ikipe y’igihugu ya Nigeria nibwo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Arokodare nyuma y’uuko umusore Calvin Bassey yandagaje bamyugariro b’Amavubi yaba Manzi ndetse na Kavita ateye ishoti Ntwari arikuramo ariko uyu musore Arokodare atsinda igitego ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.
Nyuma yo gutsindwa igitego Amavubi nayo yatinyutse maze atangira gukina nayo ashaka uburyo yakwishyura igitego, gusa na Nigeria ariko yotsa igitutu ireba ko yabona igitego cya Kbiri gusa uwitwa Ntwari Fiacre wonjye kwigaragaza agenda akuramo imipira ikomeye cyane nkaho umusore Frank Onyeka yamuteye ishoti rikomeye umupira akawukuramo, Amavubi uburyo yabonye wavuga bufatika ni kuri Korneri yaritewe na Kwizera Jojea maze Nshuti Inocent ashyira umutwe ariko umupira baratabara abasore ba Nigeri bawukuramo, Biramahire Abedy nawe yaje kwnjira mu kibuga k’umunota wa 83 asimbuye Nshuti.
Umukino warangiye Ari igitego 1-0 byahise bituma muri iri Tsinda ikipe y’Igihugu ya South Africa iriyobora:
1. South Africa 16 Pts
2. Benin 11 Pts
3. Nigeria 10 Pts
4. Rwanda 8 Pts
5. Lesotho 6pts
6.Zimbabwe 4pts
K’umunsi w’ejo ikipe y’Igihugu y’U Rwanda igomba kuzahaguruka mu Nigeria ku isaha ya 15:00pm yerekeza muri Africa y’Epfo aho bagomba kuzakina umukino w’umunsi wa 8 n’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe k’umunsi wo ku wa kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025.












