2025 ishobora kuba umwaka w’amateka ku muraperi Bad Bunny mu muziki

Umuhanzi Bad Bunny wo muri leta zunze ubumwe za amerika ukora mu injyana ya RAP akomeje kugeza umuziki we ku rwego rukomeye cyane,ibiri gutera benshi kwibaza aho imibare ye izagera mu mpera z’umwaka wa 2025 kubera izamuka ryayo rya buri munsi kuri Spotify.

Ni nyuma y’uko alubumu ye yitwa Debi Tirar Mas Fotos igejeje ku bayumviye ku rubuga rwa Spotify bagera kuri Miliyari 7 mu gihe cy’amezi icyenda yonyine imaze kuri uru rubuga nayo ataruzura neza mu gihe abandi bahanzi bagera kuri iyi mibare biyushye akuya.

Ishyika ry’iyi mibare kwa Alubumu ya Bad bunny ryayishyize ku mwanya wa kane wa Alubumu ze zakunzwe cyane kuri Spotify ndetse biyisiga ku mwanya wa mbere wa alubumu ye yumviswe cyane muri uyu mwaka wose kuva watangira ugereranyije n’uko izindi zicurangirwa kuri uru rubuga.

Ibi bikomeje gutera abakunzi b’umuziki wa afurika n’abahanzi bo kuri uyu mugabane bafatwa nk’abami bawo kuri uyu mugabane kongera gutekereza ko aba bahanzi babo baba bagifiteurugendo rwo kugeza ibihangano byabo kure nubwonabo bafite aho bagejeje urwego rwabo hagendewe ku mibare yabo mu bihe byashize.

Iyo urebye ku mibare y’uyu muhanzi Bad bunny mu mwaka umwe usanga isumba iya bamwe mu bahanzi bakomeye muri afurika kuri uru rubuga kuva batangira umuziki kuko uwa mbere ataranageza kuri Miliyari 10 uhereye igihe yatangiriye gukora umuziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends