2baba na Burnaboy baje mu bafite Indirimbo z’ibihe byose kuri Billboard

Abahanzi bo muri Nigeria bikubiye imyanya yose ku bafite Indirimbo z’ibihe byose kuri Billboard ziri mu injyana ya afrobeat nk’uko itsinda ryo kuri Billboard ryabigaragaje.

Uru rutonde rwari rumaze igihe kigera ku kwezi rukorwa aho hashyirwaga hanze icumi ku bandi rwaherewe kuri 10 baturutse kuri 50 ba nyuma bagenda bamanuka bajya ku myanya ya mbere ku nshuro yarwo yo kugaragaza 10 ba mbere hagaragayemo abarimo Burnaboy na 2baba.

Igikomeje kuvugwa cyane mu bacishije amaso kuri uru rutonde rwa 10 za mbere z’ibihe byose mu mboni z’abakora kuri Billboard n’uko imyanya yose iriho abahanzi bo muri Nigeria ku buryo ntawundi muhanzi wo mu bindi bihugu wajemo.

Indirimbo ya Cumi ni iya p square yitwa Chop my money bashyize Hanze mu mwaka wa 2012 ku mwanya wa cyenda hakaba ye ya Burnaboy yo mu mwaka wa 2018 naho ku mwanya wa munani hakaba iyitwa fall ya Davido yashyize hanze mu 2017.

Mu zindi ziri kuri uru rutonde hari iri ku mwanya wa karindwi yitwa Oliver twist ya D’banj yo mu mwaka wa 201,ku mwanya wa Gatandatu hakaba iya Ckay yo muri 2019 yitwa love nwantiti ikurikirwa na Essence ya Wizkid na Tems.

Ku mwanya wa Kane hari iyitwa calm down ya Rema,kuwa Gatatu hakaba iyitwa nwa baby ya flavour yo mu mwaka wa 2011 mugihe ojuelegba ya wizkid ariyo ya Kabiri ku mwanya wa Mbere hakaza iyitwa African queen ya 2baba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends