Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yemeje ko ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania yifuza kuzakinira na yo muri Stade Amahoro mu mikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/26.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, aho yasobanuye impamvu Rayon Sports yahisemo kwakirira Mukura VS kuri Stade Amahoro, ndetse n’ibindi bikorwa bari gutegura ku bijyanye no kuba bazahakirira indi mikino igiye itandukannye mu rwego rwo kubyaza umusaruro Sitade Amahoro.
Twagirayezu yavuze ko gukinira kuri Stade Amahoro ari isuzuma ryo kureba uburyo iyi kipe yayikoresha neza mu mwaka w’imikino utaha bakajya bahakirira imikino igiye itandukanye.yagize Ati:
“Ubu ndi gushaka amakipe umunani byibuze tuzajya twakirira kuri Stade Amahoro, harimo ane yo mu mikino ibanza n’andi ane yo mu mikino yo kwishyura.”
Yakomeje avuga ko nubwo abantu benshi bibwiraga ko intego yabo ari ugukoranya abafana benshi, icyo bashakaga ari ukureba uburyo stade yakora neza ndetse hakaboneka n’inyungu ku ikipe.
“Intego yacu si ukuzuza Stade Amahoro, twashakaga nibura abantu ibihumbi 30. Icyo dushaka ni uko stade ikora kandi hakagira n’igisigara mu isanduku ya Rayon Sports.”
Perezida wa Rayon Sports yemeje ko bagiranye ibiganiro na Hersi Said, Perezida wa Yanga SC, wagaragaje ubushake bwo gukinira i Kigali ubwo bazaba bari kwitegura umwaka w’imikino mushya. Aya makipe yombi yateganya gukina imikino ibiri ya gicuti.
“Mu mikino Aba-Rayon bategura bashyiremo n’uwa Yanga SC kuko Umuyobozi wayo twarabivuganye. Imikino nirangira rwose tuzatangira gahunda yo kubakira.”
Twagirayezu yavuze ko kimwe mu byatumye Yanga SC ishaka gukinira mu Rwanda ari ubwiza bwa Stade Amahoro ikomeje guhoza amahanga, iri mu bibuga bishya by’icyitegererezo muri Afurika uyigezemo wese ataha yirahira ibyo yabonye kigali.
Muri uru rwego rwo gukoresha neza Stade Amahoro, Rayon Sports irakira Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Werurwe 2025, mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda. Kuri ubu, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona byagateganyo.
Uyu mukino uzaba ari indi ntambwe yo kwitegura gukoresha Stade Amahoro neza, by’umwihariko Rayon Sports ikomeza gukorana n’amakipe akomeye yo hanze mu rwego rwo kuzamura umubare w’abafana no kubona inyungu ku mikino yayo ndetse bizanafasha Sitade Amahoro kugumya kumenyekana kuruhando mpuzamahanga bitewe niyo mikino.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yagaragaje ko bifuza kubyaza umusaruro Stade Amahoro bainiraho imikino igiye itandukanye

Perezida wa Yanga SC, Hersi Said, yagaragaje ko ashaka kuzakina imikino ya gicuti na Rayon Sports

