u Rwanda mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku kwakira abimukira

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no kwakira abimukira birukanywe binyuranyije n’amategeko.

Ni nyuma y’aho Amerika, iyobowe na Perezida Trump, yatangaje ko iri gushaka ibihugu byakwakira abimukira 30,000 buri kwezi, harimo abafite ibyaha(abakoze ibyaha), binjiye banyuze ku mipaka ya Mexique. u Rwanda rwatangiye kuganirwaho kimwe n’ibihugu nka El Salvador, Mexico, Panama na Costa Rica.

Nubwo ibiganiro bitaragera kure, Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rushingiye ku mateka yarwo, rwiteguye gutanga amahirwe mashya ku bimukira bafite ibibazo, nk’uko rwabikoze kubimukira 2,623 baturutse muri Libya, harimo abaturuka mu bihugu nka Eritrea, Sudani, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Minisitiri wububanyi namahanga w’ u Rwanda Amb. Nduhungirehe iburyo,aganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio i Washington DC, kuwa 25 Mata 2025

Kugeza ubu, abagera ku 2,140 muri bo bamaze kwakirwa n’ibihugu nka Canada, Suède, Amerika, Norvège n’ibindi. Imibare yo ku wa 22 Mata 2025 igaragaza ko hakiri abimukira 555 mu Rwanda batarabona aho bajya.

Iki cyemezo cya Amerika cyashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Marco Rubio, wavuze ko bashaka gukura kure abimukira batifuzwa, kugira ngo batongera kugaruka.

Iyi gahunda yashyizwe mu majwi mu gihe u Bwongereza bwahagaritse amasezerano bwari bufitanye n’u Rwanda, bikavugisha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihugu, bavuga ko Amerika iri kugaragaza urugero rukomeye rwo gukemura ikibazo cy’abimukira.

U Rwanda ruvuga ko rukomeje ibiganiro na Amerika ariko bitaragera ku cyemezo cya nyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends