APR FC itsinze Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino usoza Shampiyona ya 2024/25, igira amanota 67 ku mwanya wa mbere ihita yegukana igikombe cya 23 cya shampiyona, n’ibirori bigiye gushyikirizwamo igikombe APR FC hagaragayemo umuhanze senderi, ndetse Dr Jose Chameleone wataramiye abitabiriye umukino ndetse n’ibirori byo guhabwa igikombe.
Ruboneka Jeane Bosco niwe watsindiye APR FC ibitego bibiri muri bitatu byatsinzwe, n’umusore witwaye neza cyane n’ubwo yabanje guhusha Penalite, bihita bimuha namahirwe menshi yo kwegukana ihembo cy’umukinyi mwiza wa sezo.
APR FC mu birori byakataraboka nibwo yahise ishyikirizwa igikombe cyayo cya 23, byari ibyishimo byinshi ku bafana ba APR FC ndetse n’abakinnyi nyuma yo gutwara ibikombe byose muri uno mwaka w’imikino dore ko bari bamaze iminsi micye begukanye igikombe cy’Amahoro, ikiba ari nayo izahagararira u Rwanda mu mikono nya Africa muri CAF Champion League, naho Rayon Sport ikazakina CAF Confederation Cup.

















