Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 kanama 2025 Rayon Sports yakiriye umutoza w’Umunya-Tunisia Azouz Lotfi aho biteganyijwe ko aje kurangizanya na Rayon Sport azayibere umutoza w’ungirije.
Ubwo Rayon Sport yakiraga uyu mutoza w’unya-tunisia yazanye n’umutoza mukuru Afhamia Lotfi aho bageze i kigali bavuye mu igihu cya Tunisia, umutoza Afhamia Lotfi yaramaze iminsi ari mu biruhuko ahao Rayon Sport yari yaramubwiye ko yazayishakira umutoza uzamwungiriza gusa haramakuru yagiye ajya hanze avuga ko abo yabarangiraga bose yakoragaho igataruka amafaranga akaba ikibazo.
umutoza Afhamia Lotfi yatangaje ko ari umutoza mwiza uzamufasha
Ati “Azouz yahoze ari umukinnyi mu Cyiciro cya Mbere. Twariganye kandi ni umutoza mwiza ufite ubunararibonye ntekereza ko azadufasha.”
Bijyendanye nibyo CAF iherutse gutangaza ivuga ko amakipe azitabira imikino ny’Africa bagomba kuba bafite Licence A yavuze ko ibyo byose byanje kurebwaho abyujuje.
Ati “ Afite licence B kandi amabwiriza ya CAF yasohotse yaramaze gusinya amasezerano. Nayo irabizi, ubu yemerewe gukorera imyaka ibiri kuri licence B.”
Rayon Sport kandi yakiriye umukinyi w’umunya Tunisia Mohammed Chelli ukina hagati mu kibuga, Afhamia Lotfi yatangaje ko uyu mukinnyi n’ubwo yakinaga mu cyiciro cya kabiri ahantu hasanzwe hatazwi yavuze ko uyu mukinyi azatungurana asanzwe ari umuhanga.
Ati “Ni umukinnyi mwiza, ntekereza ko azatungura abantu. Ntabwo azwi cyane muri Tunisie ariko ni umuhanga. Ndamwizeye, namwizeho bihagije namara kumenyera muzabona ko ari umukinnyi mwiza.”
Azouz Lotfi yari Umutoza wa Océano Club de Kerkennah yo mu cyiciro cya kabiri muri Tunisia. Yari asanzwe ari Umutoza wa Mohammed Chelli.
Rayon Sport biteganyijwe ko igomba gutangira imyitozo tariki ya 30 Kamena 2025, itangire yitegure Rayon Day, ndetse na Super Cup igomba kuzahuramo na APR FC.

Rayon Sports yakiriye umutoza w’Umunya-Tunisia Azouz Lotfi aho aje kurangizanya nayo ngo ayibere umutoza w’ungirije

Rayon Sport yakiriye umukinyi ukina hagati mu kibuga Mohamed Chelly



