Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Umufaransa Paul Pogba wari umaze igihe yarahagaritswe mu mupira w’amaguru, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa AS Monaco

Umufaransa Paul Pogba wari umaze igihe yarahagaritswe mu mupira w’amaguru, yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa AS Monaco

Umufaransa Poul Pogba waciye mu makipe arimo Manchester United yasinye imyaka ibiri muri As Monaco nyuma y’igihe ari mu bihano bya FIFA kubera ikibazo cyo gukoresha imiti yongera imbaraga abakinnyi.

Paul Pogba yari yahanwe na FIFA ahabwa imyaka ine atagera mu kibuga ariko nyuma icyo gihano kiza kugabanywamo amezi 18, uyu musore wamenyekanye cyane muri Manchester United yagezemo avuye muri Juventus akaza kuyisubiramo muri 2023 ninabwo yaje kupimwa basanga yarakoresheje imiti itemewe yongerera imbaraga abakinnyi izwi nkadopage (ikizamini cyerekanye ko yarimo DHEA, ikongera testosterone), babanje kumuhanisha igihano cy’imyaka 4 gusa nyuma aza kujurira icyi cyemezo, nyuma y’ukuyikurikirana, mu 28 Ukwakira 2024, Court of Arbitration for Sport (CAS) yaragabanyije igihe cy’ihagarikwa avanywe mu myaka 4 imbere igasigara amezi 18, atangira gukurikizwa kuva 11 Nzeri 2023 kugeza 11 Werurwe 2025 . kiza kuganywa ahanishwa amezi 18 adakina umupira, ibihano yari yarahawe byaje kurangira mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka atangira gushaka ikipe ya kwerekezamo kuko ikipe yakiniraga ya Juventus amasezerano ye muri iyi kipe. yaramaze iminsi ari mu biganiro na Monaco y’iwabo m’Ubufaransa none byarangiye ayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri n’ukuvuga amasezerano azamugeza muri 2027.

Ubwo Poul Pogba w’imyaka 32 yashyiraga umukono kumasezerano yafashwe n’ikiga ararira kubwo kongera kubona ikipe akinira agakina umupira w’amaguru nta kibazo na kimwe afite nibyo byamuteye ikiniga asuka amarira y’ibyishimo.

Poul Pogba n’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru by’umwihariko ubwo yagurwaga ava muri Juventus ajya muri Manchester United tariki ya 9 Kanama 2016, icyo gihe yarumwe mu bakinnyi bari bahenze kuko yatanzweho agera kuri miliyoni £89–93 , ndetse uyu musore yaje yafashije ikipe y’igihugu y’Ubufaransa gutwara igikombe cy’Isi cya 2018 yarumwe mu nkingi za mwamba ikipe y’igihugu yagenderagaho.

Nyuma y’igihe kini abakunzi b’umupira w’amaguru banyotewe kongera kubona Poul Pogba akina umupira w’amaguru hagati mu kibuga bagiye kongera ku mubona hagati mu kibuga mu ikipe ya As Monaco umwaka w’imikino utaha. Abakunzi ba Pogba bagiye kongera kumubona akina naramuka yitwaye neza ashobora no kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’ubufaransa.

Poul Pogba yasinnye amasezerano y’imyaka ibiri muri As Monaco nyuma y’igihe kinini yarahagaritswe

Poul Pogba yahagaritswe amezi 18 none ibihano bye byarangiye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *