Biramahire Abeddy yasezeye kuri Rayon Sport mbere yo kwerekeza muri Algeria

Rutahizamu w’Umunyarwanda Biramahire Abeddy uherutse kubona ikipe nshya muri Algeria, yaraye agiranye ikiganiro n’inyamakuru cyahano mu Rwanda cyitwa Inyarwanda agitangariza ko byari byiza mu mezi arindwi amaze muri Rayon Sport n’ubwo rwose byakomwe mu nkokora no kudatwrwara igikombe cya Shampiyona babuza k’umunota wa nyuma.

Biramahire Abeddy yasezeye ku bakunzi ba Rayon Sport ndetse anatangaza ko byari byiza mu mezi arindwi yaramaze muri Rayon Sport nubwo batabashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

yagize ati “Ni ibintu bitari byoroshye, usibye ko bitagenze neza nk’uko nabyifuzaga ku giti cyange, kuko byari kuba binshimishije iyo mba ngiye wenda ntwaye igikombe kuko zarizo ntego zange na bagenzi bange. Ku rundi ruhande Imana yaramfashije nta mvune nagize kandi meze neza. Urebye byari byiza icyabuze ni igikombe”

Abeddy yatangaje ko kandi igihe cyose yaramaze muri Rayon Sport bayari ibihe by’ingezi bikomeye. Ati “Ibihe byose ku giti cyange byari ingenzi kuko ntoranyije ntabwo nabona uburyo mbivuga. Biri mukino twajyaga gukina, buri gikorwa cyabaga, cyabaga ari ingenzi. 

Uyu musore kandi yatangaje ko ikipe agiye kwezamo ashobora kuzayisinyamo amasezerano ari hagati y’imyaka ibiri n’itatu Ati “Ngiyeyo ngiye gusinya. Nta gihindutse ni imyaka ibiri cyangwa itatu.”

Nyuma y’uko uno musore yaramaze iminsi micye yonjyeye amasezerano muri Rayo Sport, amakuru avuga ko uyu musore yaguzwe n’ikipe ya  Entente Sportive Setifienne yo muri Algeria yamauguze agera kubihumbi 50$, uyu musore azatwara ibihumbi 30$ naho Rayon Sport itware ibihumbi 20$.

Iyi kipe uyu musore agiye kwerekezamo kuri ubu itozwa na Antoine Hey wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi hagati ya 2017 na 2018.

Nyuma y’uko uno musore asohotse muri Rayon Sport, iyi kipe yahise yerekeza mu kipe ya Rutsiro gushaka rutahizamu Habimana Yves umwe muri barutahizamu bigaragaje mu mwaka ushize w’imikino mu kipe ya Rutsiro, amakuru aravuga ko Rayon Sport yiteguye gutanga Miliyon 10 Frw kujyira ngo imwegukane

Biramahire Abeddy yerekeje muri Entente Sportive Setifienne yo muri Algeria yamauguze agera kubihumbi 50$

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends