Imirimo yo gusimbuza tapi yarisanzwe muri sitade ya Huye yamaze gutangira nyuma y’uko Byari biteganyijwe ko iyi mirimo yagombaga gutangira muri Werurwe ariko hagaragara imbogamizi zishingiye ku mikoro zatumye bidakorwa nk’uko byari biteganyijwe.
Nyuma y’uko ubwatsi bwari buri muri Sitade ya butari bujyanye n’igihe kuko bwari bumaze gusaza kuburyo n’iyo imvura yagwaga byabaga ngombwa ko umukino usubikwa kuko amazi yatindaga gushira mu kibuga kuri ubungu imirimo ya kuvugurura icyo kibuga cya sitade yamaze gutangira hashyirwamo tapis Synthétique nshayande ndetse hanatunganywa uburyo kitazonjyera kubika amazi.
Amafaranga yose agomba kujyenda kuri icyi cyibuga mui uyu mwaka ni Miliyoni 765,6 Frw azifashishwa mu gushyira ‘tapis Synthétique’ uyu mushinga wo kuvugurura sitade ya Huye watangiye 2022/2023 ubwo hashyirwagamo intebe nshyashya biteganyijwe ko ugomba kuzarangira n’uyu mwaka utwaye 16,3 Frw, hakaba hamaze gukoreshwa miliyari 15,1 Frw mu gihe muri uyu mwaka biteganyijwe ko hazakoreshwa miliyoni 765,6 Frw.
Amikipe ya Mukura VS na Amagaju FC asanzwe yakirira kuri iyi sitade yamaze kubwirwauyu mwaka iyi sitade itazabona kuko imirimo izarangirana n’uyu mwaka bityo ko bashakisha ahandi bazajya baba bakirira imikino mugihe imirimo itarangira ,kuri ubungu aya makipe ari gukore imyitozo kuri sitade kamena.



