Rutahizamu w’ikipe y’Ubufansa ndetse na Real Madrid Kylian Mbappé yamaze guhabwa nimero 10 nyuma y’uko Luka Modric warusanzwe uyambara yamaze gusohoka muri iyi kipe.
Kylian Mbappé wageze muri Real Madrid umwaka ushize, uyu musore agera muri Real Madrid icyibazwaga ni nimero uyu musore azambara nyuma y’uko iyo yarasanzwe yambara muri PSG nimero 10 yamabarwaga na Luka Modric ndetse na nimero karindwi yasanzwe yambarwaga na Vinicius Junio kandi abo bakinnyi bose nibamwe mubakinnyi bari bafite ijambo rikomeye ubwo yahageraga.
Kylian Mbappé yageze muri Real Madri mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri PSG ahabwa nimero 9 yaherukaga kwambarwa na Karimu benzema kuvava yava muri Real Madrid ntawundi muntu wari warayambaye yu musore yasanze ntawundi muntu uyambaye abariyo ahabwa.
Iyi nimero 10 yambawe n’abakinnyi bakomeye muri Real Madrid barimo Luis Figo, Robinho, Wesley Sneijder, Mesut Özil, James Rodríguez ndetse na Luka Modric.
Kylian Mbappé nubwo yavuye muri PSG yerekeza muri Real Madri afite intego yo kweguka UEFA Champion League gusa yaje kujyira umwaku ahubwo ikipe yaravuyemo aba ariyo iyegukana, uyu musore gusa yagize umwaka mwiza w’imikino nyuma yo kuba umukinnyi wa mbere watsinze ibitego byinshi k’umugabane w’iburayi umwaka ushize wa 24/25, aho yatsinze ibitego 43.
Kylian Mbappé guhera ubungubu agiye kujya yambara nimero 10 muri Real Madrid ayisimbuyeho Luka Modric wamaze gutandukana na Real Madrid wamze kwerekeza muri AC Millan

Kylian Mbappé agiye kujya yambara nimero 10 muri Real Madrid
