Rayon Sport yahawe iminsi 45 yo kuba yamaze kwishyura umutoza Robertinho nyuma yo kwimwirukana

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA rayahaye ikipe ya Rayon Sport iminsi 45 gusa yo kuba yamaze kwishyura uwahoze ari umutoza wayo Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo nyuma yo kumwirukana atarasoza amasezerano yarafitanye n’iyi kipe.

Mu ibaruwa yandikiwe ikipe ya Rayon Sport yandikiwe na FIFA iyimenyesha ko ihawe iminsi 45 gusa yo kuba yamaze kwishyura Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo amafanga bamubereyemo agera kubihumbi $22.5.

Umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yirukanywe n’ikipe ya Rayon Sport mu kwezi kwa Mata aho bamushinjaga uburwayi bw’amaso bityo akaba atararimo gutanga umusaruro, iyi kipe yamwirukanye m’uburyo bunyuranyije n’amatego, uyu mutoza nawe yagiye kurega iyi kipe ya Rayon Sport ko yamwirukanye m’uburyo budakurikije amatego bityo ko igomba kumwishyura ibihumbi 22.5 by’imishahara bari bamubereyemo.

FIFA imaze kwakira ikirego cy’umutoza Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yaragisuzumye isanga ikipe ya Rayon Sport iri mumakosa maze itegeka ino kipe ko igomba kuba yamaze kwishyura uyu mutoza agera ku bihumbi $22.5 mu minsi itarenze 45 nk’uko amategeko ya FIFA abijye cyane cyane mu ngingo y’amategoko ya 7 ndetse no 8.

Ikipe ya Rayon Sport iheruka gutsindwa na Yanga SC ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti ndetse isanzwe inifitiye n’ibindi bibazo bijyanye n’ubukungu igomba kuba yamaze kwishyura uno mutoza itabyubahiriza igahita ifatirwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.

Rayon Sport yasbwe kwishyura Robertinho ibihumbi $22.5 bitarenze iminsi 45

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends