Ikipe ya APR FC yonjye gutsindwa umukino wa kabiri nyuma yo gutsindwa na AS Kigali mu kuri uyu munsi yonjye gutsindwana Police FC ibitegop 3-2.
Mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium watangiye ku isaha ya 19:00, ikipe ya APR FC yatsinzwe na Police FC mu irushanywa ry’inkera y’abahizi ryateguwe n’ikipe ya APR FC, Igitego cya mbere muri uyu mukino cyagiyemo ku ku munota wa 37, gitsinzwe na rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, nyuma y’amakosa yakozwe n’umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre wagiye gutanga umupira ahuzagurika.
APR FC yishyuye iki gitego ku munota wa 43, gitsindwa na rutahizamu wayo William Togui, nyuma y’amakosa yakozwe hagati ya myugariro Ndayishimiye Dieudonne n’umunyezamu Rukundo Onesime bananiwe kumvikana.
Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1mu cya kabiri Umutoza wa Police FC akoramo impinduka akuramo Mugiraneza Frodouard, Kwitonda Alain na Emmanuel Okwi ashyiramo Gakwaya Leonard, Muhozi Fred na Mugisha Didier.Igitego cya kabiri cya APR FC cyabonetse ku munota wa 71, ubwo Hakim Kiwanuka yazamukanaga umupira wenyine, asanga Mamadou Sy yiteguye ahita awumuhereza awutereka mu rucundura. Ku munota wa 76 Police FC yishyuye iki gitego, nyuma y’uko Byiringiro Lague.
Nyuma y’iminota ine gusa, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yabonye igitego cya gatatu cyavuye kuri koruneri yatewe isanga Mugisha Didier ahagaze neza ahita ashyira umupira mu izamu ryari ririnzwe na Ishimwe Pierre.
APR FC yananiwe kwishyura igitego yari yatsinzwe iragerageza birangira yonjye gutsindwa umukino wa kabiribiri itsinzwe na Police FC muri uyu mwaka.
Inkera y’abahizi izakomeza k’umunsi wo ku wa gatandatu aho ikipe ya APR FC igomba kuzacakirana na Azam FC naho Police FC igakina na AS Kigali












