Perezida wa w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA Shema Ngoga Fabrice yabwiye abakinnyi n’abatoza b’Amavubi ko mbere yo gukina na Nigeria kuwa 6 bazaba bishyuwe ibirarane bafitiwe byose babri baberewemo mu mikino yose bakinnye muri 2025.
Abakinnyi bafitiwe ibirarane birimo prime yo kunganya na Lesotho y’ibihumbi 750 FRW kuri buri mukinnyi. Abakorana na Adel Amrouche bo bari bafitiwe ibirarane byo kuva mu kwa 2 uyu agizwe umutoza w’Amavubi aho batari barahawe ikintu na kimwe.Ubundi abakorana nawe uretse Nshimiyimana Eric ufite umushahara bo bahabwa miliyoni kuri buri mwiherero w’Amavubi.Icyababazaga aba bamufasha ni uko Adel Amrouche we umushahara we w’ibihumbi 25 $ wazaga buri kwezi, ni arenga gato miliyoni 35 FRW.
ibi Shema Frabrice urukumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi mu mujyi wa Uyo muri Nigeria yabigarutse mu ijoro ryakeye ryo ku wa kane ubwo yaganiraga n’abakinnyi ndetse n’abatoza , yanababwiye ko nibaramuka batsinze bazahabwa n’andi mafaranga menshi y’agahimbazamusyi.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025, ni bwo u Rwanda ruzakina na Nigeria kuri Godswill Akpabio International Stadium, mu gihe ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri 2025 ruzaba ruri muri Afurika y’Epfo gukina na Zimbabwe.




