Donald Trump yegukanye kuba perezida wa reta zunze ubumwe z’ America, ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-Républicains.

Perezida Donald Trump yatsindiye kuba umukuru w’ igihugu reta zunze ubumwe z’ America, nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

Nubwo amajwi akiri gukomeza gukorerwa ibarurwa, bigaragaza ko Donald Trump ariwe mukuru w’ igihugu cya leta zunze ubumwe z’ America , aho bigaragaza ko Donald Trump yamaze kugira amajwi ‘Electoral college’ 270, akenewe kugira ngo umuntu atsinde amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika.

Perezida Trump ubwo murugamba rutoroshye rwo kwiyamaza yongeye agarutse mu biro bya Perezida wa Amerika. ubwo yiyamaza yakundaga kuvuga ko uko byangenda kose, ko nimuntora “nzasubiza Amerika icyubahiro yahoranye”

Trump yashyize hanze ko akimara kugera ku ntebe y’ ubutegetsi ko azahita ahagarika intambara imaze imyaka itatu yaranze guhagarara, hagati y’u Burusiya na Ukraine. ntabwo yumva uburyo Amerika ikwiriye gusohora miliyari z’amadolari ya buri munsi ngo irafasha Ukraine, mu gihe abaturage bayo bicira isazi mu jisho.

Trump wigeze kuyobora USA hagati ya 2016 na 2021, yongeye kuba peziza wa 47 muba perezida bayoboye Leta zunze ubumwe z’America.Yashimiye umugore we, Melania Trump n’abana be bamubaye hafi muri uru rugendo.

Donald Trump yavuze ko gutsinda kwe ari intsinzi kuri Demokarasi, yizeza ko nta ntambara n’imwe azashoza ku gihugu ko ahubwo azazihagarika. Yavuze ko “Imana yarokoye ubuzima bwanjye kubera impamvu. Impamvu ni ukongera kubaka igihugu cyacu”.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*