Nzarora Marcel wabaye umukinnyi (Umunyezamu) mu makipe akomye hano mu Rwanda, ndetse akanakinira ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’Abatarengeje imyaka cumi nirindwi mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Mexique mu 2011, niho yerekanye umukunzi we Brenda.
Mumpera z’icyumweru dusoje nibwo yerekanye umukunzi we, bubera mu gihugu cya Uganda aho ababyeyi ba Namugenyi Brenda batuye. ubukwe bwa Nzarora Marcel nu bukwe bwagenze neza cyane.
Ni ubukwe bwabaye mu mpera z’icyumweru dusoje, bubera mu gihugu cya Uganda aho ababyeyi ba Namugenyi Brenda batuye.
Muri Kanama 2019, nibwo uyu munyezamu yari yagiye i Burayi, aho yerekeje mu ikipe yitwa RR FC muri Écosse ariko nti byaza kumugendekera neza bituma agaruka mu Rwanda gato, yaje kuhava yongera gusubira i Burayi gukomeza amasomo n’umwuga wo gukina umupira w’amaguru ariko ntiyawutinzemo cyane aho i Burayi.
Ubukwe bwa Marcel ndetse na Namugenyi, bwitabiriwe na bamwe mu bakinnyi bakinanye Harimo Munyangondo Pascal (Kacale), Sebanani Emmanuel Crespo na Mucyo Philbert ari nawe wari wambwambariye. Nzarora Marcel usibye ko yakiniye nandi makipe yo mugihugu harimo “Mukura Victory Sports, Police FC, Rayon Sports, Musanze FC”. Ubukwe bwe bwabereye mugihugu cyabaturanyi UGANDA. Tjptrends.com
Leave a Reply