RAB igiye kwagura cyangwa se kongera ibyuma ‘bikora Azote ifasha kubika intanga z’ inka.

Abaturage bakorewe ihugura biga uko wakongera umusaruro mu bwinshi no munwiza

Ikigo gishizwe ubworozi n’ ubuhinzi RAB, cyatangajeko gikomeje kwagura gahunda yo kongera ibyuma ASOTE, ifasha abashizwe ubworozi muturere dutandukanye kugirango babashe kubika intanga z’ inka muburyo bwiza kandi burinzwe. byatangajwe mugihe harabazi bashinzwe ubworozi ndetse na borozi muduce dutandukanya mu gihugu cy’ u Rwanda. aho hari hamaze iminsi ASOTE yarabuze, kandi ko byagabanyije umukamo ndetse ko inka za gabanutse, kandi ni mashini iheruka gukora arimwe mumugi wa Kigali. Abashizwe ubworozi hirya no hino mu gihugu bagaragaje igihombo bagize gikomeye kubera ko baheruka kubura Asote, kuberako icyuma cyiyikora mu Rwanda cyari cya pfuye kandi ko ari nakimwe cyonyine muri kigali. bakomeje berekana ko niyo gikora kiba kirikure yabaturage bamwe na bamwe, bigatuma gahunda yo kuvugurura ubworozi igenda irushaho gusubira inyuma. Ubusazwe inka iterwa intanga iyo yarinze kandi uko ugomba guterwa intanga bitarenze amasaha 24, kandi abarozi bakiga no kumenya uko babara iminsi kugirango batitiranya umurindo w’ inka yarinze.Jean cloude umukozi mugashami ka RAB yashinzwe kuvugurura ubworozi , yagaragaje ko inka harigihe igaragaza umurindo amasaha yarenze bitwo bigatuma inka itima mugihe uyiteye intanga , asaba abarozi ko bamenya kubara iminsi, yakomeje ababwira agira ati” Ubusanzwe umworozi abagomba gukurikirana inka kuko iyo yarengeje amasha ntifata.Bikunda kuba ku inka zo munzuri kuko zigenzurwa gacye na bashumba bazo, kandi ko inka niba yarindutse utegereza iminsi 21 niho iba yongeye kurinda.Ibyo bituma inka ziterwa intanga zigafata zibarirwa muri 69%” .

Abijuru avugako nubwo icyuma gikora ASOTE cyari cyapfuye , habonetse nikigisimbura kandi ko cyatumijwe no mumahanga. nibyiza cyane ko ikibazo cyacyemutse, kandi ko twamaze kuzana ikindi cyuma muri Isar Rubona. kandi ko hagiye gushyirwa nikindi cyuma muburasirazuba, bityo bizatuma tugira ibyuma birenze kimwe kuburyo kimwe nikigira ikibazo ikindi kizakora. RAB yagagaje ko aribyiza korora ko bituma amafata aboneka mu gihugu cyacu. kandi RAB ishimira cyane umuryango witwa kongera umusaruro w’ ubworozi bw’ inka kuba igomeje gufatanya mukwagura iterambere mubworozi bw’ inka.

Munyankusi Laurent umuyobozi w’ uyu mushinga yavuzeko ubundi inka imwe iba ifite gukamwa litiro 70 kumunsi ariko ubu mu Rwanda hari inka zigikamwa litiro imwe kubera ikibazo kinzara dukomeze tubungabunge inka zacu buzagira umusaruro ukomeye cyane numukamo uhagije kandi inka zacu zororoke kandi birusheho guteza imbere ubworozi na borozi.

Umuyobozi wa Ripple Effect mu Rwanda, Munyankusi Laurent avugako hakiri ikibazo cyo kuzamura umukamo, mugihe inka ifite ubushobozi bwo gukamwa litiro 70 kumunsi , hakaba hari iziri gukamwa litiro imwe kumunsi ngo nikibazo aborozi bagakwiye kwitaho cyane bakarinda inka zabo inzara.

abafashamyumvire bagaragaje ikibazo gikomeye cyane ko ASOTE iva kure kandi ko ntabubiko bafite buyibika igihe kinini bafite, ko ari ikibazo gikomeye cyane.

umushinga mwiza cyane wo kugera inka zizwi nka Jersey zitanga umukamo mwishi urakomeje, kandi ko bazawugeza muturere dutandukanye mu Rwamda.

Be the first to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.


*