Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imikino > Aaron Wan-Bissaka yamaze kwemerera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Aaron Wan-Bissaka yamaze kwemerera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Aaron Wan-Bissaka yamaze kwemerera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ku nshuro ya mbere, n’umusore ufite amamokpko mu gihugu cya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ariko wakiniye ikipe y’igihugu y’ubwongereza ubwo yarakiri muto ariko nyuma akaza kubura umwanya bigendanye nuko yagiye yitwara DRC yaje kumwegera ngo abakinire ariko ibiganiro bikomeza kugenda biguru ntege kuko uyu musore yizera ko azongera  agahamagarwa mu kipe y’igihugu y’ubwongereza.

Nyuma y’imyaka myinshi bagerageza kumwegereza ndetse n’imbaraga nyinshi zashyizwe mu biganiro hagati ye n’abamuhagarariye ngo abashe kuba Yakira ikipe y’igihugu ya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ubu byamaze kugerwaho ku mugaragaro. Wan-Bissaka, wakiniye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza y’abatarengeje imyaka 20 na 21, yari yarigeze no guhamagarwa mu ikipe nkuru y’u Bwongereza mu 2019 ariko ntiyakina kubera imvune, kuva ubwo ntiyigeze ahabwa andi mahirwe .

Aaron Wan-Bissaka akina yugarira kuruhande rw’iburyo ahazwi nko kuri Kabiri, yakiniye ikipe ya Manchester United abenshi niho bamumenyeye, gusa yaje kuyisohokamo umwaka ushize yerekeza mu ikipe ya Westerm United ari nayo akinira kugeza ubungu, icyi cyemezo yagifashe nyuma y’uko abona ko kongera guhamagarwa n’ikipe y’igihu y’ubwongereza bigoye akurikije uko ari kugenda akura ndetse n’impano nshya ziri kugenda zizamuka, yahisemo kwemerera gukinira igihugu avukamo.

N’inkuru nziza ku ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kuko n’umwe mu basore bakina k’urwego rwiza muri shampiyona yambere ku Isi akaba azabafasha cyane muburyo bw’ubwugarizi agafatanya n’abandi basore bagiye batandukanye bakaba babasha gusubiza DRC mu gikombe cy’isi.

Aaron Wan-Bissaka yamaze kwemerera gukinira ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *