Ku nshuro ya gatandatu, iserukiramuco ry’abafana ba Arsenal babarizwa muri Afurika ryagarutse, bikaba biteganyijwe ko rikazabera mu Rwanda kuva ku itariki ya 18 Mata kugeza ku ya 20 Mata 2025. Iri serukiramuco rizwi nka “Arsenal Africa Fans Festival” rizahuza abafana basaga 1,000 baturutse mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika. Ni ubwa kabiri iri serukiramuco rizabera mu Rwanda, nyuma y’iryabereye i Kigali mu 2018.
Nk’uko byatangajwe na Bigango Valentin, uyobora Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw’ubugiraneza, aho abazitabira bazasura Aheza Healing and Career Center iherereye mu Bugesera. Hazabaho kandi urugendo rw’ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali, harimo gusura Stade Amahoro, BK Arena, n’ahandi hantu h’amateka muri kigali.
Abafana bazanarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town, igikorwa cyateguwe ku buryo cyitabirwa n’abafana ba Arsenal ndetse n’abandi bakunzi b’umupira w’amaguru hano iwacu mu Rwanda,bikaza ari nuburyo bwo gukomeza kubaka uyu muryango muburyo bwo kugenda banakora ibikorwa byiza.
Iri serukiramuco rihuriza hamwe abafana baturutse mu bihugu nka Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania, na Namibia aho buri mwaka bahurira hamwe muri ibi bihu kugira ngo harebwe uko baganira ndetse bagende bakora nibikorwa bigeye bitandukanye bibafasha kugenda bubaka uwo muryango w’abakunzi ba Arsenal ku mugabane wa Africa.
Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, ijambo ryamamaza u Rwanda rigaragara ku mwenda w’iyi kipe kuva mu 2018. Iri serukiramuco rizaba ari andi mahirwe yo guteza imbere umubano hagati ya Arsenal n’u Rwanda, no gukomeza kumenyekanisha igihugu nk’icyerekezo cyiza cy’ubukerarugendo.
Arsenal n’imwe mu makipe afite abafana benshi mu Rwana uhereye no kuri perezida Paul Kagame ndetse n’abandi benshi bihebeye iyi kipe yo Mugihugu cy’ubwongereza,Ibi bikanashimangira umubano w’U Rwanda ifitanye n’Arsenal byumwihariko mu buryo bw’imikoranire basanzwe bafitanye.
Abakunzi benshi b’Arsenal hano mu Rwanda bategerezanyije amatsiko iryo huriro ndetse nizigirwamo muburyo bwo kugenda bateza imbere uyu muryango.

Iri serukiramuco rizwi nka “Arsenal Africa Fans Festival” rigiye kuba kunshuro ya 6

“Arsenal Africa Fans Festival” rihuza abarenga 1000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Africa

abagize iri huriro bazahurira Kigali biteganyijwe ko bzakora n’ibikorwa by’ubugiraneza

Arsenal yatangiye gukorana n’U Rwanda guhera 2018 nibwo irihuriro riheruka kubera I Kigali