abafana ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe kwihanaganira gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Senegali m’urugo ubundi badukira intebe za Sitade barazirimura

Abafana ba b’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananiwe kwihanaganira gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Senegali m’urugo ubundi badukira intebe za Sitade barazirimura.

K’umugoroba washize ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bakiriye ikipe y’Igihugu ya Senegali kuri Stade des Martyrs de la Pentecôte i Kinshasa wiri umukino ukomeye cyane abafana barenga ibihumbi 60 bajya muri iyi sitade bari bakubise buzuye, kuko DRC yasabwaga gutsinda uno mukino ubundi ikiyonjyerera amahirwe yo kwerekeza mu gikombe cy’Isi cya 2026.

N’umukino waje kurangira Senegali itsinze DRC ibitego 3-2 imbere y’abafana bayo, bayhise bituma DRC itakaza umwanya wa mbere aho Senegali yahise igira amanota 18 naho Drc igumana amanota 16 mu gihe yasabwga gutsinda ubundi igahita ijyira amanota 19 ikarusha Senegali amanota 4 yose.

Gusa siko byaje kujyenda kuko baje gutsindirwa mu rugo bituma nyuma y’umukino abafana ba DRC badukira sitade des Martyrs de la Pentecôte ubindi barimbura indebe zayo baziterera mu kibuga mu rwego rwo kugaragaza umujinya ndetse n’uburakari batewe no gutsindwa na SEnegali ndetse no kugabanuka kw’amahirwe yo gusubira mu gikombe cy’Isi baherukamo muri 1986.

Ubwo abafana bakora ibyongibyo nta rwego na Rumwe rwabashije kuza ghosha izo mvururu nabyo byerekanye imikorere y’inzego z’umutekano muri DRC uburyo zikora bishidikanywaho kubona abantu bangiza ibikorwa remezo k’uburyo buteye isoni n’agahinda kuri ruriya rwego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends