Abafana ntibemerewe kwinjira! Umukino wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports uzasubukurwa aho wari ugeze k’umunota wa 57

Nyuma y’imvururu zabaye kuri Stade bigatuma Umukino wa Rayon Sports na Bugesera uhagarikwa ugeze k’umunota wa 57 ahanini biturutse kukutumvikanaho rumwe kuri penalite yahawe ikipe ya bugesera FC bikarangira abafana ba Rayon Sport batangiye gutera amabuye mu ikibuga ndetse n’imvurur mu ikibuga abakinnyi ba Rayon Sport batumva neza ukuntu umusifuzi Ngabo y’isonga Patrick yatanze Penalite kandi bo yayibimye ibyo byaje gutuma komiseri w’umkino ahagarika umukino kubera ikibazo cy’umutekano.

Abantu benshi  bagiye batandukanye harimo n’abayobozi k’umbuga nkoranyambaga bagiye batangaza ibintu byinshi kuri wo mukino bamwe babivuga uko babyumva, gusa icyari gitegerejwe kuruta ibindi n’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m’u Rwanda ryagombaga gukurikiza amategeko maze bagashyira umucyo kuri icyo kibazo .

Byaje kwanzurwa ko umukino uzasubirwamo tariki ya 21 Gicurasi 2025 n’ukuvuga ku wa gatatu ugakomereza aho wari ugeze k’umunota wa 57 ugakomeza nta mufana n’umwe uri kuri sitade kuko uno mukino uzasubukundwa abafana ntago bazaba bemewe kandi uzasubukrwa Bugesera FC ikomereze ifite ibitego byayo 2-0 bwa Rayon Sport.

Ahanini Rayon Sport niyo ifite icyo yavuga kuri uno mwanzuro wa FERWAFA gusa ntacyo iratangaza begendanye n’umusifuzi uko yarari kutabasifurira neza niba umusifuzi azahindurwa nabyo ntibiramenyeka cyangwa ariw uzakomeza gusifura umukino ukarangira.

Umukino wahagaze Bugesera ifite ibitego 2-0 bwa Rayon Sport

Umukino uzakomereza k’umunota wa 57

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends