Urubuga rwa billboard ni urubuga rushyirwaho Indirimbo z’abahanzi bakomeye ku isi kuko rwo ugeraho Ari uwakoze cyane bitandukanye no ku zindi mbuga buri muhanzi yisangaho mu buryo bworoshye.
Biba ikintu cyo kwishimira iyo hari umuhanzi wo mu bice byo ku isi bitazwi cyane mu muziki wisanze kuri uru rubuga cyangwa Indirimbo he ikavugwa kuri uru rubuga dore ko izigeraho Ari indobanure biturutse ku buhanga bw’ibyo bihangano bihagera.
Ikipe ikora kuri uru rubuga yongeye gutegura itoranya abahanzi bo muri afurika beza b’ibihe byose mu injyana ya Afrobeat binyuze mu Indirimbo zabibafashije aho abanya Nigeria bisanze bari mu bafiteho imyanya myinshi kuruta abo mu bindi bihugu dore ko bo ari mbarwa.
Mu bo iyi kipe yashyizeho harimo Davido kubera Indirimbo ye yakoranye na Musa keys yitwa Unavailable yashyizwe hanze muri 2023 na Shake body ya Skales yashyizwe hanze muwa 2014.
Mu bandi hari monalisa ya lojay na Sarz bakoze muwa 2022 hakaba Kandi iyitwa Pana ya Tekno miles yo muwa 2016 kimwe na personal ya p square yo muri 2013.
Mu bandi bafite izina rikomeye bari kuri uru rutonde harimo Runtown mu ndirimbo yitwa mad over yashyize hanze muri 2016,Dorobucci ya mavins na Rush ya Ayra Starr yo muri 2022.

