Mu gihe impeshyi ikomeje kubera iy’ibyishimo abanyarwanda bakunda imyidagaduro cyane Indirimbo z’abahanzi Nyarwanda batandukanye abahanzi benshi nabo bakomeje gutanga Ibyishimo abakunzi babo.
Mu biri kwifashishwa n’abahanzi mu guha abakunzi babo Ibyishimo hari ibitaramo biri gukorwa mu bice bitandukanye nko mu cyiswe MTN Muzika ndetse na bimwe mu bihangano byabo bari Gushyira Hanze.
Muri iki cyumweru cyatangiye kuwa 04 Kanama 2025 abahanzi batandukanye b’abanyarwanda nka Emmy vox,Junior Malo na Sintex bashyize Hanze Indirimbo zabo Nshya iziri kunyura abakunzi babo muri iyi minsi.
Kuri uyu wa 09 Kanama nibwo umuhanzi Emmy vox afatanyije na Junior Rumaga bashyize Hanze Indirimbo bise Inkuru y’urukundo mugihe uwitwa Malo junior yashyize hanze indirimbo ye Nshya yitwa Limiyeri.
Sintex uherutse kwinjira mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza imana yahurije hamwe imbaraga na Yee Fanta unakora ibijyanye no gutunganya amajwi y’indirimbo bashyira hanze iyo bise Teta.
Hari abahanzi benshi bakomeje Gushyira Hanze Indirimbo Nshya haba abamaze kumenyekana cyane n’abandi bakizamuka mu muziki wo mu Rwanda izi ndirimbo zose zikaba ziri mu ziri gufasha abanyarwanda kwishimira impeshyi.

