Abahanzi barimo Khalfan na Nel Ngabo batangije neza abakunzi babo icyumweru

Abakunzi b’abahanzi nyarwanda Batangiye icyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa munani bari mu byishimo nyuma yo gushyirwa hanze kw’ibihangano bishya bya bamwe mu bari bamaze iminsi babiteguje.

Muri iyi minsi biragoye kubona icyumweru gitambutse nta bihangano bishya bishyizwe hanze cyane ko hari imishinga myinshi yagaragajwe n’ibyamamare bitandukanye ko izashyirwa ahagaragara muri ibi bihe birimo n’indirimbo Nshya.

Nk’uko bigenda nanone abahanzi batandukanye muri abo bari bateguje Indirimbo Nshya mu gihe cyashize muri izi ntangiro z’icyumweru abahanzi batandukanye bashyize Hanze Indirimbo zabo Nshya barimo Khalfan Govinda umaze igihe gito ashyize hanze indirimbo yakoranye na marina na jay c.

Byose batangiye kuri uyu wa Mbere tariki 25 Kanama 2025 ubwo mu Masaha y’igitondo umuhanzi Nel Ngabo yashyize hanze indirimbo ye yakoranye na Platin p bahuriye mu inzu ibafasha mu bijyanye n’umuziki bakaba barayise Hoza.

Ku ruhande rundi umuraperi Khalfan Govinda yashyize hanze iyitwa la Fin yari amaze igihe kinini ateguje abakunzi be yanakunzwe mbere y’uko isohorwa aho abayumvise ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zamamarizwagaho iyi ndirimbo abenshi hayisangizaga cyane Ari Nako bayibyinana.

Ni Indirimbo irimo amagambo y’urukundo ikaba yishimiwe cyane n’abakunzi b’uyu muhanzi wigeze no kubifatanya no gukina Filime.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends