abahanzi bo muri afurika y’epfo nibo bageze kuri Billboard Inshuro nyinshi

Abanyamuziki bo mu gihugu cya afurika y’epfo bamaze kugira agahigo ko kuba aribo bahanzi bo mu gihugu kimwe bageze kuri Billboard Ari benshi mu abo muri afurika yose.

Nubwo bimeze uku igihugu cya Nigeria nicyo gifite umuhanzi ufite Inshuro nyinshi yageze kuri uru rubuga ku Giti cye nk’umuhanzi ariwe Burnaboy uherutse kubigeraho nyuma y’indirimbo ye na Gunna.

Burnaboy ku mwanya wa Mbere ahahuriye na Seether wo muri afurika y’epfo bahageze Inshuro zirindwi bivuzeko Burnaboy yabikoze nyuma ya Seether kuko Burnaboy amaze iminsi mike abigezeho.

Ku mwanya wa Gatatu hari Umuhanzikazi Tems w’umunya Nigeria na Wizkid ku nshuro Eshanu zabo bageze kuri uru rubuga mugihe Hugh masekela wo muri afurika y’epfo Ari ku mwanya wa gatanu ku Inshuro enye.

Abandi bahanzi bari kuri uru rutonde harimo four jacks and a Jill bo muri afurika y’epfo,Mariam makeba,na Tyla Bose bo muri afurika y’epfo bibagira batanu kuri uru rutonde bakurikirwa n’abo muri Nigeria batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends