Abahanzi bo muri Nigeria bayobowe na Wizkid bakomeje kwanikira abandi banyafurika mu kwinjirizwa n’umuziki

Abanyamuziki bo muri Nigeria bakomeje kyobora umuziki wa afurika mu byiciro bitandukanye ku isi aho uko bucya bagenda bashyiraho uduhigo dutandukanye ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki.

kuri iyi nshuro Umuhanzi Wizkid yagarutse ku rutonde rw’abahanzi bumviswe mu buryo bw’amajwi n’abantu benshi ariko b’ibihe byose ni ukuvuga kuva batangira umuziki hatitawe ku gihe bawugiriyemo.

Nk’uko bikunze kugenda uru rutonde rushya hagarutseho abahanzi b’abanya Nigeria benshi kuva ku mwanya wa mbere kugera kuwa munane ibintu bihita bitanga igisubizo kubagereranya urwego rw’umuziki wa Nigeria n’ibindi bihugu muri Afurika.

Wizkid uyoboye uru rutonde ibihangano bye by’amajwi bimaze gukinwa inshuro Miliyari 21 zose zirengaho mugihe umugwa mu ntege ariwe Burnaboy bahora bahuriye mu bahanzi bakomeye nawe amaze kumvwa na Miliyari 17 zirengaho Miliyoni hafi Magana atatu.

Rema ujya kunganya na Davido amaze kumvwa inshuro Miliyari icyenda na Miliyoni Magana atanu mugihe Davido we yumviswe n’abagera kuri Miliyari icyenda.

Kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku mwanya wa 8 hari abanya Nigeria bakurikirana aribo Tems,Ayra starr,Asake na Omah lay bose bari ku mibare iri hasi ya Miliyari icyenda ariko itari hasi ya Miliyari 7 z’ababumvise ku bihangano byabo.

Umuraperi Soolking wo muri Algeria niwe wenyine uza muri uru rutonde rw’icumi ba mbere uza ku mwanya wa Cyenda n’abakinnye ibihangano bye bagera kuri Miliyari 5 na Miliyoni 100 akaba akurikirwa na Fireboy wo muri Nigeria.

Ukurikije imibare bivuzeko 90 ku ijana abahanzi bari kuri uru rutonde ari abo muri Nigeria bishimangira urwego bagezeho mu muziki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends