Abahanzi nyarwanda barimo Okkama,Papa cyangwe na Kivumbi king bafashije abanyarwanda kubyina mu cyumweru cya mbere cya Kanama

Mu gihe ukwezi kwa Nyakanga kwarangiye, abakunzi b’umuziki nyarwanda bari kubyina Indirimbo Nshya z’abahanzi bakunda bagiye bashyira hanze ziri gufasha abakunzi gutangira ukwezi gushya kwa Kanama neza.

Zimwe mu ndirimbo Nshya zashyizwe hanze muri iki cyumweru gisoza Nyakanga harimo iz’abahanzi barimo Papa cyangwe,Okkama,Kivumbi king na Mistaek ziri gucurangwa cyane mu bice bitandukanye by’igihugu byumwihariko ahabera ibikorwa by’imyidagaduro.

Byatangiye kuwa kuwa 30 Nyakanga 2025 ubwo Umuhanzi Okkama afatanyije n’umuraperi Bulldog yashyiraga hanze indirimbo yabo yitwa udutwenge iri mu buryo bw’amashusho ikaba iri mu ziri kumvwa cyane no kurebwa na benshi kuri YouTube.

Kuwa 29 Nyakanga 2025 naho uwitwa Papa cyangwe na Younge Grace bashyize Hanze Indirimbo yabo Nshya bise paaa nyuma y’iminsi myinshi uyu mukobwa adakora cyane imiziki yari agarutse biri mu byashimishije abakunzi be.

Ibyishimo by’abakunzi b’umuziki byarakomeje kuko kuwa 02 naho Kivumbi yafatanyije na Mike kayihura bashyira hanze indirimbo yabo Nshya yitwa closer iyi ikaba iri mu ziri kubyinwa cyane dore ko aba bahanzi basanzwe Ari mu bo u Rwanda rufite baririmba neza Kandi bazi kwandika Indirimbo.

Mu bandi bahanzi bashyize Hanze ibihangano bishya ni nka Zeo trap,Josh ishimwe nawe bikaba uko nyuma yo gusezerana n’umukunzi we yahise ashyira hanze iyo yise Inkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends