Abahinga icyayi mukarere ka Nyaruguru bishimira cyane ko guhinga icyayi bibaha amafaranga, kandi ko ntacyo reta itabafasha kubijyanye no guhinga icyayi, ariko ko bakeneye nubundi bumenyi bwabahesha amafaranga atari akazi ko guhinga icyayi gusa. Abahinga icyayi barifuza gufashwa no kubindi bikorwa bibahesha iterambere. Barashima cyane umushinga wo guhinga icyayi ko haraho cyabagejeje,kandi ko bakomeje guhinga icyayi cyonyine ko bashobora gutakara mu iterambere, turasaba reta ko badufasha tukamenya nibindi byazatugeza ku iterambere. Hari abo usanga bagirango ati” Guhinga icyayi haricyo byadufashije kandi nanubu bikidufasha kandi ko byaturinze ingaruka zabatwika amashamba kandi banayashoramo inka”.
Abandi bati “Byadukuriyeho kujya guca ishuro za Bwanamukari na Bugesera.” Aba baturage banyaruguru nibo bongera bakavugako ko basanze gutekereza amafaranga avuye mucyayi gusa ntaho bibageza. uwitwa ANDRE MUTABAZI atuye mu Mudugudu wa Nkomero, akagari ka Nyange , Umurenge wa Kibeho, avuga agira ati” Batwigishije guhinga icyayi, kandi pe nabeshi mu ritwe biduha amafaranga, kandi bikadufasha kwikenura gusa iyo urebye neza ubona hari ukuntu tudatera imbere.ya”

Yakomeje agira ati “Nihereyeho ubu maze igihe kinini kora mu cyayi ariko yabuze ni tungo rya mufasha kugera ku iterambere” Asaba ko yagurizwa amafaranga yo kurigura kugirango rimufashe kwiteza imbere, Cyane ko nubwo amafaranga ayabona yisanga yashije.
Bakomeje bavugako amafaranga bayabo ariko ayo babona ngo nayo kubafasha gukemura utubazo ducye ducye. Harimo yenda kugura Isabune, Amakayi, Yunifomo zabanyeshuri nibindi adufasha ndetse no gutunga umuryango, ariko kubona umuntu yateye imbere go agure byibuze itungo ni gake cyane biba.
Vincent Hategekimana umuyobozi wa SCOM Avugako ko guhera mu mwaka utaha bazatangira guhugura abahinzi bakorana ku mikoreshereze y’amafanga. Agira ati “Amasoma yo guhinga icyayi twarayabahaga, turateganya no kongeramo niryo kubahugura kumikoreshereze y’ amafaranga babona mu cyayi bayashyira no mubindi bikorwa byabazanira iterambere kandi bagakomeza no kwiteza imbere muri byose.”
Akomeza avugako ayo masomo ubundi bayabaheraga mumashuri yo mumurima, kandi ninaho duteganya kuzabahugura no kubigisha ibijyanye no gukoresha amafaranga neza.

Icyayi mu Karere ka Nyaruguru

Icyayi niho abaturage beshi babarizwa mu Karere Kanyaruguru, Bakura amafaranga.