Abahinzi b’umuceri bo muri Koperative ya Muvumba P8(Perimetre Eight) Rice Growers, bakorera mu kibaya cy’Umuvumba mu Mirenge ya Tabagwe na Rwempasha yo mu Karere ka Nyagatare, batangaje ko biteze umusaruro mwiza mu gihembwe cy’ihinga cya A 2025. Ibi babivuze nyuma yo gukemurirwa ikibazo cy’ubutaka butakoreshwaga bwari bwarabaye indiri y’ibyonnyi, bikabagiraho ingaruka ku mirima yabo.
Ikibaya cy’Umuvumba gifite hegitari 1700. Koperative ya Muvumba P8 Rice Growers isanzwe ihinga kuri hegitari 1086, mu gihe izindi hegitari 664 zari zarahawe umushoramari w’Umuhinde. Nyuma y’igihe gito, uwo mushoramari yaretse kuzikoresha, bituma ziba indiri y’ibyonnyi. Icyakora, nyuma yo gusubiza izi hegitari mu maboko y’abandi bashoramari bateguwe neza, ubu zihingwaho umuceri, bigatuma ikibazo cy’ibyonnyi gikumirwa.
Rwihimba Ruhumuriza Claude, Perezida wa Koperative ya Muvumba P8 Rice Growers, yemeje ko ubu abahinzi bari mu myiteguro yo kweza umusaruro ushimishije kubera ko ubutaka bwose bwashyizwe mu bikorwa neza. Abahinzi ku giti cyabo nabo bavuze ko ubu basubijwe icyizere kuko ubutaka babonye bwakemuye ibibazo byinshi mu mibereho yabo.
Iki kibaya cyatangiye gukoreshwa mu 2013, kikubiyemo amazone atatu: zoni ya Tabagwe, iya Rwempasha, n’iya Kazaza. Koperative ya Muvumba P8 Rice Growers ifite abanyamuryango 1085, bamwe muri bo bakaba baratangiye gusarura umuceri w’iki gihembwe cya A 2025.
Abahinzi b’iyi Koperative bahamya ko uburyo ubutaka bwose bwongeye gukoreshwa mu buryo buteguwe neza bizatanga umusaruro mwiza kandi bifashe mu kongera ubwizigame bw’abaturage no kuzamura ubukungu bw’akarere ka Nyagatare.
Leave a Reply