Abakinnyi ba Rayon bari barasigaye i Kigali kubera ikibazo cy’ibyangombwa nabo bamaze kujyera dar es Salaam muri Tanzania

Abakinnyi bagera kuri batanu batari babashije guhagurukana n’ikipe ya Rayon Sport k’umunsi w’ejo ubwo yerekezaga muri Tanzania nabo kuri ubungubu bamaze kujyera muri Tanzani aho basanze bagenzi babo kwitegura neza umukino bafitanye na Singida Big Stars.

K’umunsi wo w’ejo hashize n’ibwo ikipe ya Rayon Sport yafashe rutemikirere yerekeje muri Tanzania gukina umukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederationa Cup bazaba bakinamo n’ikipe ya Singida Big Stars yo muri Tanzania k’umunsi wo ku wa gatandatu, ubwo Rayon Sport yahagurukaga rero hari bamwe mubakinnyi bayo bari bageze kukibuga cy’indege ariko biba ngombwa ko basubira murugo kubera ko ntabyango bari bujuje bibemerera kwinjira muri Tanzania.

Abo bakinnyi batanu bagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 25/9/2025 berekeza muri Tanzania aho bamaze gusanga bagenzibabo aho bacumbitse, muri abao bakinnyi bahagurutse bari basigaye barimo Habimana Yves ari na we rutahizamu rukumbi ifite, Nshimimana Fabrice na Rushema Chris bakina mu bwugarizi, Harerimana Abdulaziz ukina mu kibuga hagati n’umunyezamu wa kabiri, Mugisha Yves.

Kuri uyu munsi ikipe ya Rayon Sport yakoreye imyitozo kuri KMC Stadium aho yagaragayemo Bayisenge Emery utari wakinye umukino wa mbere ndetse na mugenzi we Bigirimana Abedy nawe utaragaragaye mu mukino ubanza kubera ikibazo cyimvune.

Umukino wa Rayon Sport na Singida uteganyijwe k’umunsi wo ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 uzabera kuri Azam Complex Stadium, umukino ubanza warangiye ari igitego 1 cya Singida k’ubusa bwa Rayon Sport. Ikipe izakomeza iazahita ikomeza mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi ba Rayon Sport bari basigaye i Kigali kubera ibyangombwa nabo bamaze kujyera muri Tanzania

Bigirimana Abedy nawe ari mubakoze imyitozo yabaye uyu munsi kuri KMC Stadium

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends