Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nyakanga 2025 Abakinnyi batandukanye barimo abakinanaga na Diogo Jota muri ikipe ya Liverpool n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, bitabiriye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Igreja de Matriz.
Kapiteni wa Liverpool, Virgil Van Dijk, umunyezamu Caoimhin Kelleher n’umutoza Arne Slot bari mu babanaga na Jota baje kumuherekeza we na murumuna we André Silva.
Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo Rute Cardoso wari umaze ibyumweru bibiri gusa asezeranye na Jota, abana batatu bari bafitanye, ababyeyi b’uyu mukinnyi n’abatuye muri Gondomar.
N’umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu aho abakinnyi bagiye batandukanye baba abo bakinanaga mu ikipe ya Liverpool ndetse n’abandi bagiye batandukanye bakinanaga mu ikipe y’igigihugu ya Portugal bitabiriye umuhango wo gusezeraho bwa nyuma nyakwigendera Diago Jota ndetse na Murumuna we Andre Silva bapfanye ubwo bakoraga impanuka y’imodoka bari mu gigihugu cyaa Espagne mu biruhuko.
N’inkuru y’akababaro yamenye ku 4 Nyakanga 2025 kubakunzi b’ikipe ya Liverpool ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ku isi hose aho rutahizamu wa Liverpool ndetse n’ikipe y’igihugu ya Portugal yitabye imana ku myaka 28 azize imanuka y’imodoka yarenze umuhanda ubwo yarari kumwe n’umuvandimwe we André Silva nawe utabashije kurokaka, ubwo bari mu modaka yo mu bwoko bwa Lamborghini , hafi ya Palacios de Sanabria mu Ntara ya Zamora, mu burengerazuba bwa Espagne.
Uyu musore yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe hamwe n’umugore we Rute Cardoso, ku itariki ya 22 Kamunani 2025, maze bakabyara abana batatu.gusa mu muryango wa Diago Jota iwabo bari barababyaye ari babiri gusa, bivuze ko aribo ababyeyi babo babyaye gusa basigariye aho.
Diogo Jota, amazina ye yose ni Diogo José Teixeira da Silva, yari umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Portugal, wavutse ku itariki 4 Ukuboza 1996 i Porto. Azwi cyane ku izina rya Diogo Jota, yamenyekanye mu makipe atandukanye ku rwego rwo hejuru, cyane cyane muri Liverpool FC yo mu Bwongereza.
Uyu musore yatangiriye gukina umupira mu ikipe ya Paços de Ferreira yiwabo muri Portugal, 2016-2018 nibwo yerekeje mu ikipe ya Atlético Madrid nyuma yahoo yari amaze kwigaragaza nka rutahizamu mwiza muri primier Liga shampiyona ya Portugal,gusa ntago yatinzeyo kuko atabashije kubana umwanya uhagije muri ino kipe 2016-17 yatijwe mu ikipe ya Porto y’iwabo kugira ngo abashe kubona umwanya wo gukina, yaje kuyivamo yerekeza mu gihugu cy’ubwongereza mu ikipe ya Wolverhampton Wanderers 2017-2020, yafashije ino kipe kuguma mu cyiciro cya mbere maze abaengukwa na Liverpool iramusinyisha amasezerano ndetse no muri 2022 yaje kumwongerera amasezerano. yaramaze gukina imikino 182 muri liverpool ayitsindira ibitego 65
Mu ikipe y’igihugu ya Portugal yhamagawe bwa mbere muri 2019, ndetse yaramaze gukira ikipe y’igihu ya Portugal imikino irenga 40, yajyanye na Portugal MURI uefa Uuro 2020, ndetse n’igikombe cy’isi cya 2022, ubwo yaherukaga kugaragara n’ubwo ikipe y’igihuya ya Portugal yatwaraga UEFA Nation League mu kwezi gushize batsinze Espange.















