Abakozi bagera kuri 11 bo mukarere ka Nyamasheke bandikiye umuyobozi wa karere basaba gusezera akazi, nyuma yamakuru yamaze iminsi avugwa ko hari abakozi bashobora gukurwa mukazi mu karere ka Nyamasheke. Umuyobozi mukuru w’ Inama Njyanama wa karere ka Nyamasheke yatangaje ko aya makuru yayamenye, ariko avuga ko amakuru arambuye yatangazwa nu muyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke. Mupenzi Narcisse umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke yatangaje ari mu nteko zabaturage mu murenge wa Gihondo, kandi ko umunyamabanga we amaze kumumenyesha ko hari abakozi banditse baka ubusabe bwo guhagarika akazi.
Yagize ati” Ayo makuru ni ukuri. Ntabwo ndamenya umubare wabo ariko birasanzwe ko abakozi bandika basezera akazi”kandi muzi neza ko iyo umukozi asezeye akazi abinyujije mu nyandiko, atagomba kureka akazi kugeza aho abonye urwandiko rumwemerera ko yava mukazi. Kandi tuzi neza uko amategeko yu Rwanda avuaga , Avugako iyo umukozi yanditse asezera mukazi agomba gutegereza iminsi 60 akiri mukazi yarenga akaba ariho afite uruhushya rwo kureka akazi.
Arongera avuga ati” Ntituzi impamvu yatumye bareka ako kazi turabanza dusome ayo mabaruwa neza tuyasuzume nyuma yaho tuzabaha amakuru arambuye kandi yizewe yatumye basezera akazi bangana kuriya” kandi yasobanuyeko ari ibisazwe ko umukozi asezera akazi bitewe nimpamvu ze.
Leave a Reply