Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Abakunzi b’imyidagaduro bashyizwe igorora: Dore ibitaramo byategujwe n’abahanzi nyarwanda

Abakunzi b’imyidagaduro bashyizwe igorora: Dore ibitaramo byategujwe n’abahanzi nyarwanda

Abakunzi b’umuziki nyarwanda bashyizwe igorora mu ntangiro za Gicurasi kubera ibitaramo byamaze guteguzwa n’abahanzi nyarwanda.

Abahanzi nyarwanda bashyize igorora abakunzi b’imyidagaduro binyuze mu bitaramo biteganyijwe mu mpera za Mata no muri Gicurasi.

kugeza None abahanzi barimo Chris Eazy,Davis D na Marina bari mu biteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi babo mu mezi ari imbere ya Mata no muri gicurasi mu bitaramo bafite mu bice bitandukanye by’u Rwanda no hanze.

ku ikubitiro ibyishimo by’abakunzi b’umuziki nyarwanda bizatangira kuwa 26 mata 2026, ubwo umuhanzi Chris eazy azaba ari gutaramira abakunzi be mu gihugu cya poland. ni igitaramo azanahuriramo n’abarimo umuhanzi Joeboy uherutse gukorana indirimbo na bruce melodie ndetse kikazaba kirimo na dj Neptune.

ku rundi ruhande Umuhanzi Davis D nawe yamaze kwemeza ko azakorera igitaramo mu gihugu cya sweden ku itariki ya 30 z’ukwezi kwa gatanu umwaka turimo wa 2025. kugeza ubu ntabwo haratangazwa abandi bahanzi bazamufasha muri iki gitaramo gusa biteganyijwe ko imiryango izatangira gufungurwa ku isaha ya saa yine z’umugoroba.

umuhanzikazi Marina nawe kuri uyu wa 05 mata 2025, yateguje album ye ya mbere igomba kujyana n’ibitaramo azayikorera mu kuyimenyekanisha no guhura n’abakunzi be. iyi album byitezwe ko izahuriza hamwe bamwe mu bahanzi b’abanyarwanda.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *