Abakunzi b’umuhanzi Marioo bari kubyinira ku rukoma kubera ibyo yagezeho

Abakunzi bakaba b’abafana b’umuhanzi Marioo wo muri Tanzania bari kwishima bikomeye nyuma y’uko uyu muhanzi ageze ku bikomeye muri Ibi bihe by’impeshyi ya 2025.

Marioo ubusanzwe ni Umuhanzi uri mu bazwi mu gihugu cya Tanzania cyakora mu minsi yashize ntiyari ku rwego nk’urwo ariho muri iyi minsi nk’uko bigaragara ku bikorwa asigaye Afite kuko ntiyayoboraga ku intonde z’abahanzi bakunzwe muri Tanzania nkuko ubu bimeze.

Mu ntangiro za 2025 mu mezi atangira uyu mwaka ni ukuvuga mu mezi atandatu ashize nibwo Marioo yongeye kuzamura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki we ubwo yakoraga Indirimbo zirimo Nairobi yakoranye na Bien kuri ubu yarebwe n’abantu benshi hafi Miliyoni 30 kuri YouTube.

Nyuma yakoze indi yitwa Tete nayo yamuzamuye ku rutonde rw’abahanzi bakunzwe muri Tanzania kuva icyo gihe atangira kuza kenshi mu myanya ya mbere ku rutonde rushyirwaho abari kwitwara neza ku mbuga bacururizaho umuziki muri Tanzania no mu bindi bihugu byo muri afurika.

Kuri ubu uyu Muhanzi Marioo n’abakunzi be bongeye kwishima kuko asoje ukwezi kwa Nyakanga Ari we muhanzi ukunzwe na benshi muri Tanzania kuri Audiomack ndetse Indirimbo ye yitwa Mvua ikaba nayo Ari iya mbere ikunzwe muri uru rubuga.

Ibi ni nyuma y’uko amaze iminsi agizwe uwa mbere ku mbuga nka YouTube, Boomplay n’izindi mu bafite Indirimbo zigezweho aho yahigitse abandi bahanzi bo muri iki gihugu bari bamaze igihe bari imbere ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends