Hashize imyaka umuhanzikazi w’umunyarwanda Queen Cha atakigaragara mu bikorwa by’umuziki, nyamara yari umwe mu bakunzwe cyane mu bihe bye nubwo yari mu kibuga cyuzuye abahanga.

Uyu mukobwa wari umaze kwifatira igikundiro cy’abanyarwanda nk’uri mu gisagara cye yagiye asigiye iki abanyarwanda, ese ni Muntu ki ubundi.
Amateka y’ingenzi kuri uyu muhanzikazi
Ubusanzwe Queen Cha uzwi mu buhanzi amazina yiswe n’ababyeyi ni Mugemana yvonne akaba yaravutse mu wa 1991 muri kamena avukiye ahitwa i Gitarama gusa ubu atuye mu mujyi Wa kigali.
Queen cha burya ni Umuhanga si umuziki gusa abasha kuko yize amashuri menshi ayatangiriye ku ishuri rya Ecole de science Anglais Francais mu abanza, yaje gukomereza ikiciro cya mbere mu yisumbuye mu Byimana mu gusoza ayisumbuye, ubwo ni mu kiciro cya nyuma cyayo i Butare.
amashuri ye yayasoreje muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu iby’ibinyabuzima(Biology), akaba yaratangiye urugendo rwe mu by’umuziki mu mwaka wa 2011 agahita aninjizwa muri lebel y’umuraperi Riderman ariyo “Ibisumizi”.
Bwa mbere ashyirwa muri iyi nzu y’Ibisumizi yatangiye aririmba iyitwa uranyura ndetse yaje no gukomerezaho akora izindi nyinshi zanakunzwe bitagoranye.
Igikundiro cye cyiyunze nimpano ivangiye n’ubwiza ntibyatinze kumugeza ku bari bafite amazina akomeye mu myidagaduro mu Rwanda kuko nyuma yaho gato yatangiye gukorana n’abahanzi bamaze gukora ibikorwa bifatika(bazwi cyane) nka Safi Madiba, bakoranye izirengaa imwe ndetse no ngushyirwa mu zahuriragamo abahanzi benshi.
Tugiye mu mibare, Queen Cha ntabwo asanzwe kuko ibihangano bye byarakundwaga igihe cyose yabishyiriraga hanze hatitawe ku gihe yamaraga adakora hashingiwe ku buryo mu bihe bye byari bitoroshye Gukororera imenyekanisha ry’indirimbo kuko ubu afite izagiye zirebwa n’abantu Miliyoni zirimo iyo yise Icyaha ndacyemera yakoze mu myaka 11 ishize.
kuri ubu indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyitwa Feel me yashyize hanze kuwa 31 kanama 2021 ikaba imaze kurebwa n’abantu birenga 500.

