Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Ubuzima > Abantu 76 Nibo Bamaze Guhitanwa N’Inkongi Yateye Imwe Muri Hoteli Zo Muri Tulikiya

Abantu 76 Nibo Bamaze Guhitanwa N’Inkongi Yateye Imwe Muri Hoteli Zo Muri Tulikiya

Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli Grand Kartal, iherereye ku musozi wa Kartalkaya mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Turukiya, yahitanye abantu 76 mu gihe abandi barenga 32 bakomerekeye muri iyi mpanuka, nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ali Yerlikaya.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 21 Mutarama 2025, ubwo umuriro watangiraga saa kenda n’iminota 27 z’ijoro (3:27 am) ukwirakwira vuba muri iyi nyubako ifite amagorofa 12, ikoze mu bikoresho by’imbaho. Inkuru yerekana ko iyi nkongi yaturutse muri resitora y’iyi hoteli, nubwo icyayiteye kitaramenyekana neza.

Byari igihe gikomeye cyo kwakira abantu kuko iyi hoteli yari icumbikiye abarenga 230, mu gihe abantu benshi bari mu biruhuko by’ibyumweru bibiri by’abanyeshuri. Iyi hoteli yibasiwe n’umuriro igice kimwe cyayo kiri ku kayira k’umusozi, byatumye bigorana kugera ku gice cyafashwe n’inkongi.

Amashusho agaragaza umwotsi mwinshi w’umuriro n’amashuka amanitse ku madirishya, yerekana ko bamwe mu bari bacumbitse bagerageje guhunga bakoresheje ibyo bari bafite. NTV, televiziyo yigenga muri Turukiya, yatangaje ko abapfuye barimo batatu bagerageje gusimbuka bava muri hoteli.

Barış Salgur, ukora muri hoteli iri hafi y’ahabereye iyi mpanuka, yavuze ati:
“Numvise abantu bataka, barimo basaba ubufasha bavuga ko bagiye gusimbuka. Twazanye imigozi, imipira, n’intebe kugira ngo dufashe abakomeretse, ariko umuriro wari mwishi cyane.”

Perezida Recep Tayyip Erdoğan yihanganishije imiryango yabuze ababo, avuga ko iyi mpanuka ari ibyago bikomeye, kandi yemeza ko iperereza rigomba gukorwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.

Minisitiri w’Ubutabera, Yılmaz Tunç, yatangaje ko abashinjacyaha batandatu bashyizweho kugira ngo bakurikirane iyi dosiye. Abari muri hoteli bimuriwe mu mahoteli yo hafi kugira ngo bahabwe ubufasha bw’ibanze.

Abakoresheje iyi hoteli banenze uburyo nta byuma byo gutabaza byari bihari ndetse nta nzira zihariye z’ubwirinzi ku nkongi zari zateganyijwe. Umwe mu barokotse yavuze ko nta nzitizi zagaragaye zikwiye gukumira iyi mpanuka, ashimangira ko ubuyobozi bugomba kwita ku mutekano w’abashyitsi mu mahoteli nk’aya.

Inzego z’umutekano zasabye ko ibigo bicumbikira abantu byita ku mategeko n’ingamba zo kwirinda inkongi, kuko ibibazo nk’ibi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu.

Iyo nkongi, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi, yafashwe nk’ikimenyetso cy’imikorere idahwitse mu bijyanye n’umutekano mu mahoteli yo muri ako gace.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *