Ku bufatanye bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Polisi y’Igihugu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), abantu barindwi bakekwaho kwiba no gucuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi batawe muri yombi. Ibi bikoresho birimo insinga z’amashanyarazi, udukoresho twatsa tukanazimya amashanyarazi n’ibindi bifite agaciro k’asaga miliyoni 150 Frw.
Aba bantu beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025, aho byagaragaye ko bafatiwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo. Ibikoresho bafatanywe birimo “fusibles” 445 n’insinga zireshya na metero 295 z’uburebure, byose bifatiwe mu bikorwa bitandukanye bya Polisi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko Polisi yahagurukiye iki kibazo ku buryo umuntu wese uzahirahira gucuruza ibikoresho bifitanye isano no gukwirakwiza amashanyarazi azakurikiranwa. Yagize ati: “Twahagurukiye kino kibazo ku buryo umuntu wese uzahirahira gucuruza igifite aho gihuriye no gukwirakwiza amashanyarazi agomba kujya agikoraho akababwa intoki.”
Yakomeje avuga ko gukurikirana abajura gusa bidahagije, ahubwo ko n’abaguzi b’ibyo bikoresho bagomba gufatirwa ingamba. Yagize ati: “Nk’uko twagiye dukomeza kubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, udakurikiranye n’ababibagurira, kandi ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora.”
Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi. REG ivuga ko ibikorwa byo kwiba insinga nini z’amashanyarazi, kashipawa, n’ibikoresho bigize amapiloni byateye igihombo kinini kuko bituma amashanyarazi abura mu bice byibweho, bikaba bisaba kongera gushora amafaranga menshi mu gusimbuza ibyo byangijwe.
Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda na REG basabye Abanyarwanda, cyane cyane abacuruzi, kudatiza umurindi ibi bikorwa bigayitse byo kugura ibikoresho by’ibijurano kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihombya Igihugu. Banasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibi byaha babiryozwe bityo igihugu gikomeze gutera imbere mu bwisanzure bwo kubona amashanyarazi.



