Igihugu cya Nigeria cyaje ku mwanya wa Mbere mu bihugu bifite abahanzi bakunzwe kibifashijwemo n’abahanzi nka Burnaboy n’abandi.

Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara aho kuri uru rutonde hagaragaraho ibihugu bibiri byo muri afurika y’iburasirazuba birimo Repubbulika iharannira Demokarasi ya Congo na Tanzania.
mu buryo burimo n’ingero za bamwe mu bahanzi bafite izina muri byo N’ibi bihugu bikurikiranye mu buryo bukurikira.
Nigeria iza ku mwanya wa mbere ifite abahanzi bakomeye nka Burnaboy umaze kugwiza uduhigo nko kuba umunyafurika wujuje inyubako nyinshi z’iburayi zakira ibitaramo,Davido,Rema n’abandi nka Tems Tiwa savage n’abandi benshi.
Afurika y’epfo ikurikira Nigeria ihagararirwa mu muziki n’abahanzi barimo Tyla,Nasty n’abandi nabo bihariye ku uduhigo cyane ku rubuga rwa Spotify.
DR Congo yihariye ku injyana za Lumba na Zouk iri ku mwanya wa Gatatu ikaba yaramenyekanye muri izi njyana kubera indirimbo ziganjemo iza Koffi Olomide,fally Ipupa Ferre Gula n’abandi benshi bahuriye muri izi njyana.
Ku mwanya wa Kane hari igihugu cya Egypt nacyo kiri kuzamuka mu muziki kuko kirimo abahanzi bakunzwe cyane ku mbuga nka Youtube aho abahanzi baho bari kuza mu bakurikirwa cyane muri afurika, urugero nka Sherine.
Tanzania ku mwanya wa gatanu yo na Nigeria byihariye ku kugira abahanzi benshi bamaze kubaka izina muri afurika aho yo yagiye imenyekana kubera abahanzi nka Diamond Platnumz,Harmonize,Alikiba n’abandi badasiba gushyira hanze ibihangano kandi bigera kure.


