Mu gihe isi yose irebera, Leta ya Israheli ikomeje ibikorwa byo kwimura ku gahato Abanya-Palestina mu Burengerazuba bwateranyijwe (West Bank), ibinyujije mu ishyirwaho ry’imidugudu 22 mishya y’abimukira b’Abayahudi. Iyi midugudu, itemewe n’amategeko mpuzamahanga, yongeye ubukana mu bikorwa byo kwambura ubutaka Abanya-Palestina no kubaca mu byabo.
Iki cyemezo cya Leta ya Israheli cyatangajwe ku wa 6 Kanama 2025, kikaba cyitezweho kwimura amagana y’imiryango y’Abanya-Palestina, aho bamwe bamaze gusenyerwa amazu yabo, abandi bagahatirwa kuva mu byabo nta n’aho berekeza. Mu gace ka Jordan Valley honyine, imiryango irenga 50 yarimuwe ku gahato, irimo abasaga 260, harimo n’abana n’abasaza.
Minisitiri w’Umutekano wa Israheli, Israel Katz, n’ushinzwe imari Bezalel Smotrich, batangaje ko iyi gahunda ari “igice cy’umugambi mugari wo kugumana ubutaka bwose bw’Abayahudi”, ibyo benshi bafata nk’itegurwa ry’iyigaruriro ryuzuye rya West Bank.
Ibi bikorwa birenzeho kandi bikangurira imidugararo mu karere, kuko bitanyuze mu bwumvikane bw’impande zombi ndetse bikaba byirengagiza amasezerano mpuzamahanga. Amategeko y’Umuryango w’Abibumbye, cyane cyane Itegeko rya Kane rya Geneva, abuza kwimura ku ngufu abaturage b’akarere kabasiwe n’intambara. Imiryango mpuzamahanga irimo Loni, Ubumwe bw’u Burayi n’abandi bafatanyabikorwa yagaragaje ko iyi gahunda ari icyaha cy’intambara.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, ibikorwa by’ivangura n’urugomo byibasiye Abanya-Palestina byariyongereye: ibitero birenga 1,800 byavuzwe byakozwe n’abasirikare ba Israheli n’abimukira b’Abayahudi ku baturage b’inzirakarengane, harimo gusenya amazu, kwangiza imyaka n’amatungo, ndetse no gukubita abaturage ku mugaragaro.
Ibihugu byinshi bikomeje kotsa igitutu Israheli ngo ihagarike iyi gahunda, ariko guverinoma ya Benjamin Netanyahu igaragara nk’iyafashe icyemezo cy’ukutazigera isubira inyuma, ahubwo igakomeza gahunda yayo yo guhindura isura y’ubutaka no kwigizayo icyifuzo cy’Abanya-Palestina cyo kubona Leta yigenga.
Abatuye Palestine :“Ni ubugome bukabije”
Umwe mu baturage bo mu gace ka Ramallah yagize ati: “Baraje mu gicuku, batwemeza ko tugomba kuva hano vuba. Nta rurimi, nta burenganzira, nta n’ubutabera duhabwa.” Uwo muturage avuga ko we n’umuryango we bamaze imyaka 30 batuye aho, ariko ko noneho batakaje byose mu ijoro rimwe.
Isi Irarebera, Ariko Ikicecekeye?
Nubwo hari ubutumwa bwinshi bwo kwamagana iyi myitwarire ya Israheli, nta cyemezo gifatika kirafatwa ngo bihagarikwe. Abasesenguzi bavuga ko igihe kirimo gusatira umusozo w’amaherezo y’icyizere cy’umuti w’amahoro mu buryo bwa “Leta ebyiri”, nk’uko byahoze bivugwa.
Igihe kirageze ngo amahanga ave mu magambo ajye mu bikorwa uburenganzira bwa muntu ntibugomba gusigara mu magambo gusa.
