Mu Rwanda ku 14/11/2024 hazatangira inama ikomeye cyane yiswe ACCESS kubufatanye bwa MUSIC AFRICAN FUNDANTION ndete na ministeri y’ urubyiruko kurwego rwa Africa. ikazarangira 16/11/2024 ubwo izamara iminsi 2 abahanzi bacu barasabwa kwiyandikisha baciye kuri website ya ACCESS MUSIC. Kandiko buri muhanzi wese wamaze kwiyandikisha yemerewe kuzayibamo.
Umunyamabanga muri ministeri y’ urubyiruko witwa Umutoni sandrine yagiriye inama urubyiruko ko ariyo mahirwe bagize yo kuzahura nabamwe mubahanzi bakomeye bo muri AFRICA. Kandiko bizabafasha no guhura nabamwe mu bashoramari bo mumahanga.
Kandi arashishikariza ko abashoramari bo mu Rwanda ko bahumuka ko umuziki wavamo ikintu gikomeye cyane, kandi ko ari na business izana amafaranga n’ ubumenyi. kandi ko nabahanzi bakiri kuzamuka ko aya aramahirwe bagiriwe yo kuzahura nabamwe mubihangange mumuziki wa Africa.
Abahanzi bo mu Rwanda barashishikarizwa kwiyandikisha baciye kurubuga rwa ACCESS bakiyandikisha kugirango bazaboneke mu nama nkiriya mpuza mahanaga.
Leave a Reply