Kuri uyu wa kane tariki 29 Gicurasi abanyeshuri bagera ku 4562 basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye bahawe impamyabumyenyi.
Ni igikorwa cyabereye muri Bk Arena kuri uyu wa 29 Gicurasi kuva mu masaha y’ahagana ku gicamunsi aho abahawe izi mpamyabumenyi bari babukereye bakikijwe n’abo mu miryango yabo barimo abavandimwe n’ababyeyi.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye hari mo na Minisitiri w’intebe Dr Eduard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyahuje benshi baturutse mu bice bitandukanye.
Mu bandi bayobozi bari aho harimo n’umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro Dr Mucyo Sylivie wari ufite umwanya w’ijambo aho yavuze ko abasoje amasomo yabo muri iri shuri bakwiye kubera igisubizo Igihugu bahanga udushya bakoresheje ubumenyi bakuye mu masomo basoje bityo iterambere ry’igihugu rikarushaho kuzamuka.
Mu byamamare byagaragaye muri uyu muhango harimo n’umuhanzi nyarwanda Juno Kizigenza wahawe umwanya wo gutaramira abari muri Bk Arena yakiye ibi bikorwa mu gufasha abasoje amasomo kunezerwa abicishije mu ndirimbo ze zitandukanye dore ko ari mu bahanzi bakundwa n’urubyiruko mu Rwanda

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi Utumatwishima Nawe yari ahabereye umuhango wo gutanga impamyabumyenyi

