Abanyeshuri bo muri Gaza Basubiye mu Bizamini bwa Mbere Nyuma y’Intambara yo mu Ukwakira 2023

Nyuma y’amezi arenga icyenda y’intambara ikaze hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas, abanyeshuri bo muri Gaza bongeye kwicara mu bizamini bya leta ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira mu Ukwakira 2023.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nyakanga 2025, abanyeshuri ibihumbi 39,000 mu Ntara ya Gaza batangiye ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bizwi nka Tawjihi, bikaba bifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’uburezi nyuma y’ibihe by’icuraburindi byatewe n’intambara.

Abenshi mu banyeshuri bitabiriye ibizamini bari barahunze ingo zabo, baratakaje ababyeyi cyangwa basigaye badafite aho baba, ndetse hari n’abiga mu mashuri yasenywe cyangwa yangijwe n’ibitero by’indege za gisirikare.

Minisiteri y’Uburezi ya Gaza yavuze ko hashyizweho uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri ku buryo bujyanye n’ibihe banyuzemo, hashyirwaho ibigo 250 byo kubarizwamo ibizamini, harimo n’ibyo mu nkambi z’impunzi.

Nubwo ibyo bizamini byari biteganijwe mu mpera za 2023, byimuriwe inshuro ebyiri bitewe n’intambara, kugeza igihe habonekeye uburyo bwo kubisubukura.

Abanyeshuri bamwe bagaragaje ko nubwo bafite ibikomere byo mu mutima no mu mibiri, biyemeje gukora ibishoboka byose ngo barangize amashuri yabo. Umwe mu banyeshuri waganiriye na Al Jazeera yagize ati: “Twabuze byinshi: inshuti, abavandimwe, n’aho twahungira. Ariko uburezi ni bwo buryo dufite bwo kwiyubaka no guharanira ejo hazaza.”

Ibizamini bya Tawjihi ni ingenzi cyane kuko bigena niba umunyeshuri azemererwa gukomeza muri kaminuza cyangwa mu mashuri ya tekiniki. Kuba byasubukuwe ni ikimenyetso cy’uko hari icyizere gikebuka mu buzima bw’abaturage ba Gaza, nubwo intambara igikomeje kuba ikibazo gikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends