Blog Post

TJPtrends.com > Ahabanza > Imyidagaduro > Abarebye Grammy awards bagabanutse ku kigero cya Abarebye 9% ugereranyije n’umwaka ushize!

Abarebye Grammy awards bagabanutse ku kigero cya Abarebye 9% ugereranyije n’umwaka ushize!

Ku itariki ya 3 Gashyantare 2025, niho hatanzwe Ibihembo bya Grammy awards bihabwa abahize abandi mu byiciro byabo bahagarariye ku mpande zitandukanye z’isi.

Bisa naho uyu mwaka Ibihembo bya Grammy bititabiriwe cyane ugereranije n’imyaka ishize kuko ikigereranyo kiragaragaza ko abarebye ibi bihembo bitangwa bagabanutse ho hafi 9% ugereranije n’umwaka ushize wa 2024.

Grammy awards ni igihembo gihabwa umugabo Kigasiba undi bitewe n’ibigwi by’abahihabwa ndetse n’agaciro kayo Ari na yo mpamvu uzasanga hari abahanzi mbarwa bayitabira(Nominated).

Ibi bihembo bimaze gutangwa Inshuro 67, ku nshuro y’uyu mwaka wa 2025 yatanzwe kuwa 3 Gashyantare aho bamwe mu bahanzi b’abanya afurika babonyemo Ibihembo.

Abantu baribaza impamvu zabyo niba Ari abahanzi bitabiriye ibi birori badakurura abakunzi b’umuziki cg se Ari ugucika amazi ntawe urasobanukirwa impamvu nubwo ibi bisanzwe bibaho.

Tems ari mu begukanye igihembo muri Grammy awards 2025

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *