Nyuma y’itangwa ry’ibihembo bya Karisimbi awards, abari bashyizwe mu byiciro by’abahatana bari kwikoma imitegurire n’itangwa ry’ibihembo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2025, niho Karisimbi entertainment yatanze Ibihembo mu Bakora imyidagaduro batandukanye bari bahatanye mu byiciro byabo.
Nubwo byagenze neza Ibihembo bigahabwa abatsinze ariko hakomeje kumvikana abantu benshi batanyuzwe nuko ibi bihembo byateguwe ndetse n’imitegurire yabyo.
Bamwe mu byamamare byanenze Itangwa ry’ibi bihembo ni nka Dj Brianne wari mu bahatana mu cyiciro cy’abavanga umuziki(Dj) kimwe na Dj Flix bagiye ku mbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko ntabunyamwuga bwagaragaye mu itegurwa rya Karisimbi entertainment awards.
Aba bakobwa b’aba Dejaay bavuze ibi nyuma yo kubona ngo bashyirwa mu bahatana nyamara batarigeze bamenyeshwa ko bahiswemo mu bagomba guhatanira.
Usibye abo hari nabandi benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga imitegurire y’ibi bihembo bitewe no gutungurana mu batangajwe nk’abahize abandi.

Dj flixx ntabwo yanyuzwe n’imitegurire ya Awards za Karisimbi
