Abarimo Bruce Melodie,Rumaga na Alyne sano banyuze imitima y’abakunzi babo muri Nyakanga

Abahanzi b’abanyarwanda Bruce Melodie, Junior Rumaga na Alyne sano banyuze imitima y’abakunzi babo muri Nyakanga cyane mu minsi yo mu cyumweru kibanziriza Icya nyuma cya Nyakanga.

Muri iki cyumweru Umuhanzi Bruce Melodie yafatanyije na Real rody uri kuvugwaho kujya muri 1:55 AM basubiranamo Indirimbo yari iya Real rody bayita nari Nisindiye irimo udushya ndetse ikorwa mu buryo bushya n’umuhanga utunganya amajwi y’indirimbo Loader nawe uri kuvugwa muri iyi nzu ya Coach Gael.

Umuhanzikazi Alyne sano nawe yahurije hamwe na Bensoul bakorana iyitwa Chop Chop nayo iri mi ziri kunyura abantu bakunda ibihangano by’aba bahanzi bombi dore ko buri umwe Afite ahantu hakomeye amaze kugeraho.

Alyne sano yashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’iminsi ashyize igihirahiro mu bantu bakurikirana umuziki kubera amagambo yari yagaragaje ko Ari gutekereza guhindura ibyo akora bamwe batekereza ko Ashobora kureka umuziki.

Nanone Umuhanzi ukora ibisigo Junior Rumaga yakoze mu inganzo nk’uko ajya agaragaza ubuhanga muri iyi ngeri ashyira hanze igisigo gishya yise Urukundo rwo ku Ishuri nanone mu bandi bahanzi bashyize Hanze Indirimbo Nshya harimo Yago Pondat,Bushali n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends