Abarimo Mr Eazi,Fireboy na Tiwa savage bashyizwe mu beza Bakora afrobeat

Abahanzi biganjemo abo muri Nigeria bashyizwe ku rutonde rwa 10 beza Bakora umuziki mwiza uri mu injyana ya afrobeat ku rutonde rukorwa n’agatsinda ka Billboard.

Kuri Billboard bajya Bakora ubushakashatsi bugamije kugaragariza abakunzi b’umuziki urwego abahanzi bagezeho bakora ibihangano byabo aho batondeka bashingiye ku bintu bitandukanye ku mubare iba yahiswemo.

Kuri iyi nshuro nyuma y’uko mu minsi yashize hari hashyizwe hanze abeza muri iyi njyana nanone 10 beza ariko ku rutonde rwa 50 bagashyiraho bavuye kuri 31 uzamura ugera kuri 50 ubu amaso menshi ahanzwe abandi bashyizwe hanze kuva ku mwanya wa 30 uvuye kuri 21.

Aha abahanzi bahashyirwa bitewe n’indirimbo zabo zabashyize kuri iyi myanya aho umuhanzi Burnaboy yaje kugaragara ku myanya ibiri afashijwe n’indirimbo ze nk’iyitwa Killin Dem yakoranye na Zlatan muwa 2019 iri ku mwanya wa 30.

Ku mwanya wa 29 hari Indirimbo ya amalaay na moliy yitwa Sad girlz luv money naho ku mwanya wa 28 hakaba iyitwa Peru ya Fireboy DML yasohotse muri 2021 naho kuwa 27 hakaza iskaba ya Dj tunez na Wande coal yo mu mwaka wa 2016.

Abahanzi barimo Mr Eazi mu ndirimbo yitwa Sky tight yakoranye na Efya, Wizkid mu yitwa pakurumo, Drogba ya afroB na Bobo ya Olamide,Last last ya Burnaboy kimwe na Eminado ya Tiwa savage na Donjazz ni iziri kuri uru rutonde zikaba mu izibanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends