Mu ijoro ryo ku wa 1 rishyira uwa 2 Mata 2025, abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva mu Mujyi wa Walikale, aho nta mirwano yabayeho. Nyuma y’uko batakigaragara muri uyu mujyi, ku wa 3 Mata, ingabo za Leta ya RDC (FARDC) n’abarwanyi bo mu mitwe igize ihuriro Wazalendo batangiye gusubira mu mujyi.
Kuva kuri uwo munsi, ingabo za Leta na Wazalendo batangiye kugenzura ibice by’ingenzi byari mu maboko ya AFC/M23, birimo ikigo cya gisirikare cya Nyalusukula, ibiro bya Teritwari ya Walikale, ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kigoma.
Umuturage wo muri uyu mujyi yabwiye ikinyamakuru Actualité ko yasanze ingabo za FARDC zinjira muri Walikale zifite imodoka eshatu zo mu bwoko bwa Jeep. Yongeyeho ko hari n’abarwanyi ba Wazalendo mu mujyi, kandi ko abaturage batangiye kugaruka mu buzima busanzwe, ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’imibereho bigenda bisubukurwa.
AFC/M23 yari yinjiye muri Walikale ku wa 19 Werurwe 2025, nyuma yo gufata ibice by’inkengero z’uwo mujyi birimo Ngora, Kisima, na Mubanda. Ingabo za FARDC na Wazalendo bari bahunze icyo gihe bagana mu cyerekezo cya Kisangani mu Ntara ya Tshopo.
Ku wa 22 Werurwe, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi bayo muri uyu mujyi kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitegerejwe bibe mu mwuka mwiza. Icyakora, yihanangirije ko nibagabwaho ibitero, bazisubiraho. Nyuma y’iminsi ibiri, iri huriro ryemeje ko abarwanyi baryo bari bagikomeje kuguma muri uyu mujyi kubera ibitero bya drones ingabo za RDC zakomeje kugaba ku birindiro byabo no ku basivili, bikaba byarabangamiye gahunda y’amahoro.
AFC/M23 yavuye mu Mujyi wa Walikale mbere y’uko intumwa zayo zihurira na Leta ya RDC mu biganiro by’amahoro biteganyijwe kubera muri Qatar ku wa 9 Mata 2025.

