Abasaza bari bagarutse m’urugo!Real Madrid yaba Legenders yanganyije niya Borussia Dortmund m’umukino wa gicuti

Abasaza bari bagarutse m’urugo byari ibyishimo byinshi ku bafana ba Real Madrid  kongera kubona aba Legender bayo bongera kubabona batera umupira imbere yabo ,ikipe ya Real Madrid y’abakanyujijeho(aba Legends) yanganyije n’ikpe y’abakanyujijeho ya Borussia Dortmund(Borussia Dortmund Legends) ibitego 3-3 m’umukino wa gicuti wahuje aya makipe yombi ariko yaba Legenders)

N’umukino aho ikipe ya Real Madrid yari yagaruye aba Legender bayo bakunzwe cyane ndetse bagize n’urhare rukomeye m’ukubaka amateka ya Real Madrid, bamwe mu basaza barimo k’uruhande rwa Real Madrid Marcelo,Toni Kroos,Pepe,Raul,Varane,Ivan Campo, Carlos,Salgado,Baptista, ndetse n’umunyezamu Contreras.

Ibitego bya Real Madrid byatsinzwe na Julio Baptista kuri pase ya Marcelo k’umunota wa 4,icya kabiri cyatsinzwe na Toni Kroos kuri penalite k’umunota wa 36, icya gatatu cyaje gutsindwa na Raúl Gonzalez k’umupira yahawe na Raphael Varane.

Ni mu gihe ikipe ya Borussia Dortmund yatsindiwe na Bender k’umunota wa 16, icya kabiri cyatsinzwe na Barrios k’umunota wa 22 maze icyya gatatu kiza gutsindwa na Amoroso k’umunota wa 86.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

TJP Trends